Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, uyu munsi yagombaga kwitaba Urukiko ku kirego cy’umwishyuza Miliyoni 3,2Frw, ariko haza umunyamategeko wunganira uwareze, abwira Umucamanza ko bagiranye ubwumvikane n’umwe mu bana b’uwo bareze, ku buryo yazishyura.
Dr Pierre Damien wanagize indi myanya ikomeye mu nzego nkuru z’Igihugu, mu kwezi k’Ugushyingo 2020, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni zigera muri 890 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaraburanishije uyu munyapolitiki rukamuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rwari rwanamusabye kwishyura imyenda abereyemo abantu zigera muri Miliyari 1,5 Frw.
Ku ya 14 Ukwakira 2021, yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko asabwa kwishyura imyenda yari abereyemo abantu.
Mu minsi ishize hari hamenyekanye amakuru ko uwitwa Bizima Daniel uri mu bagombaga kwishyurwa na Dr Pierre Damien, yamureze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo kwanga kumwishyura Miliyoni 3,2 Frw amurimo ndetse ko atagaragazaga ubushake bwo kumwishyura.
Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, ariko ntirwabaye ndetse yaba uwareze n’uwarezwe; bombi bakaba batagaragaye mu cyumba cy’Urukiko.
Umunyamategeko wunganira uwareze (Bizima Daniel) wagaragaye mu cyumba cy’iburanisha kuri uyu wa Gatatu, yamenyesheje Umucamanza ko impamvu uwo yunganira n’uwo baburana batitabye Urukiko, ari uko bagiranye ubwumvikane.
Yavuze ko na we icyamuzinduye akaza mu Rukiko, ari “Ugusaba kureka urubanza […] Ni cyo gituma Pierre Damien atitabye Urukiko, ni uko yari azi ko hafashwe iki cyemezo.”
Uyu munyamategeko yavuze ko ubwumvikane bwabayeho hagati y’umukiliya we ndetse n’umukobwa wa Dr Damien Habumuremyi, bakiyemeza kuzajya bamwishyura buhoro buhoro.
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, rwemeza ko ruzasomwa umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha tariki 10 Ugushyingo 2022.
RADIOTV10
Good