Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari gusangwamo COVID-19 mu Rwanda abenshi ni abanduye Omicron- Dr Ngamije

radiotv10by radiotv10
30/12/2021
in MU RWANDA
0
Abari gusangwamo COVID-19 mu Rwanda abenshi ni abanduye Omicron- Dr Ngamije
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yatangaje hagendewe ku bipimo by’abari gusangwamo ubwandu bw’Icyorezo cya COVID-19, abenshi ari abafite ubwoko bwa Virus ya Omicron ikomeje guteza impungenge kubera uburyo ikwirakwira byihuse.

Dr Daniel Ngamije, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 mu kiganiro n’itangazamakuru, kigamije gusobanura uko u Rwanda ruhagaze mu guhanga n’icyorezo cya COVID-19, na gahunda y’ikingira.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu masaha 24 yo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 mu Rwanda hagaragaye abantu 2 083 bashya banduye COVID-19.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hashingiwe ku bipimo birimo bifatwa muri iyi minsi, umubare munini w’abarimo kwandura Coronavirus, bandura iyo mu bwoko bwa Omicron.

Ubu bwoko bushya bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo no mu bihugu byo muri ibi bice, buzwiho kuba bukwirakwira mu buryo bwihuse.

Yavuze ko ugereranyije n’umubare w’abanduraga mu kwezi gushize ku mpuzandengo ya 50 n’uyu munsi babarirwa mu bihumbi bibiri, biragaragaza ubwiyongere bukomeye bw’iki cyorezo.

Icyakora hashingiwe ku miterere y’uko abandura bahagaze, ntibiragera ku rwego rwo guteza impungenge kuko abaremba bakiri bacye.

Yaboneyeho gusaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kuko bitavuze ko n’ubwo waba warahawe urukingo rushimangirautakwandura kandi ukanduza abandi.

Agaruka ku mpamvu z’urukingo rushimangira, Minisitiri Ngamije yavuze ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku bari barakingiwe mu mezi atatu, baje gusanga ubudahangarwa bw’umubiri wabo bumanuka, bityo bisaba ko urukingo rushimangira, mu rwego rwo kongera kuzamura ubudahangarwa bw’umuntu.

Agaruka ku bwitabire bw’abanyarwanda muri gahunda yo gukingira, Ministri w’ubuzima yavuze ko abantu ibihumbi 150 bamaze guhabwa urukingo rushimangira, bikagaragaza ko u Rwanda ruhagaze ku mwanya mwiza, ugereranyije n’ibindi bihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Next Post

Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Haravugwa ubwiyunge hagati ya Papa Cyangwe na Rocky baherutse gutandukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.