Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu kwezi gushize, yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba.
Ibi byazamuye cyane ibibazo bya politiki mu Gihugu, mu gihe hakiri urujijo ku mubare nyawo w’abantu baguye muri iyo myigaragambyo.
Polisi yasohoye kandi impapuro zo gufata bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi batari barafunzwe, barimo Brenda Rupia ushinzwe itumanaho muri iri shyaka, ndetse na john Mnyika, Umunyamabanga Mukuru waryo.
Ni mu gihe umuyobozi mukuru waryo, Tundu Lissu, amaze igihe afunzwe kandi aregwa icyaha cyo kugambirira guhirika ubutegetsi, nyuma yuko yari yasabye ko habaho ivugurura ry’itegeko ry’amatora mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2025.
Visi Perezida wa Tanzania, Emmanuel Nchimbi, yatangaje ko Guverinoma ya Perezida Samia Suluhu Hassan yafashe ingamba zo kugarura ituze n’ubwumvikane mu baturage.
Kugeza ubu ishyaka rya Nhadema na Kiliziya Gaturika muri iki Gihugu, biravuga ko abantu barenga 1 000 bitabye Imana ubwo inzego z’umutekano zageragezaga guhosha imvururu n’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ndetse na nyuma yayo.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Kenya yo ikavuga ko abarenga 3 000 baguye muri izo mvururu, abandi bakaba baraburiwe irengero, icyakora Leta ya Tanzania yo, nta mubare w’abaguye muri izi mvururu iratangaza.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10









