Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’abayobozi baherutse guhabwa imyanya, barimo Abambasaderi nka Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, Maj Gen Emmanuel Bayingana, na Col (Rtd) Ruhunga Jeannot bahawe guhagararira u Rwanda mu Bihugu binyuranye..
Aba bayobozi bashyizweho mu cyumweru gishize mu mpinduka Perezida Paul Kagame yakoze mu nzego nkuru z’Igihugu, agashyiraho abayobozi banyuranye barimo Abambasaderi bane.
Aba Bambasaderi bashyizweho, barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bushinwa.
Hari kandi Maj Gen (Rtd) Bayingana Aimable wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wahawe guhagararira u Rwanda muri Pologne, ndese na Ambasaderi Nkulikiyinka Christine wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Espagne.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yasuzumye dosiye zisabira aba bayobozi kwemezwa, ndetse inageza ku Nteko Rusange Raporo y’ibyavuye mu isuzuma, iranamemeza.
Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja uyobora iyi Komisiyo, yagiye agaragaza ibyavuye ku isuzuma ryakorewe buri muyobozi muri aba basabirwaga kwemeza. Yavuze ko byagaragaye ko Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake ashobora kuzuza inshingano yahawe, kuko afite ubumenyi n’ubunararibonye bihagije.
Mu bunararibonye bwe, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yakoze imirimo inyuranye, irimo kuba yarabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, ndetse no muri Minisiteri y’Umutekano.
Yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), anayobora Ishuri Rwanda Peace Academy.
Mu isuzuma rye, uyu wanagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yasezeranyije kuzateza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bushinjwa.
Komisiyo kandi yanagaragaje Maj Gen (Rtd) Bayingana Aimable nk’uzashobora inshingano yahawe zo guhagararira u Rwanda muri Israel, kubera ubunararibonye afite akesha inshingano zinyuranye yagize, nko kuba yarabae Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, akaba yarabaye Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere ndese no kuba yarayoboye komite ihuza amateka y’urugamba rwo kwibokora, akaba yaranabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero.
Naho Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’indi mirimo inyuranye mu nzego z’umutekano. Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza rya gisirikare muri RDF.
Ambasaderi Nkulikiyinka Christine we afite ubunararibonye muri dipolomasi n’ubundi agiyemo, kuko yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu binyuranye byo mu majyaruguru y’u Burayi, ubu akaba yaragizwe Ambasaderi u Rwanda muri Espagne.
Aba Bambasaderi bose uko ari bane bemejwe na Sena y’u Rwanda, nyuma yuko Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano muri Sena isuzumye dosiye zibasabira kwemezwa.




RADIOTV10






