Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasesenguzi mu bya politiki basanga Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu

radiotv10by radiotv10
01/09/2021
in MU RWANDA
0
Abasesenguzi mu bya politiki basanga  Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nibwo  Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yasoje kuwa mbere tariki 31 Kanama 2021.

Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) igaragaza ko abakuru b’ibi bihugu byombi bagiranye ibiganiro mu buryo bw’imbona nkubone (tête-à-tête) ku ngingo zitandukanye ariko zitahise zitangazwa mu buryo burambuye.

Radio &TV10 twashatse kumenya icyo abasesenguzi bavuga kuri uru ruzinduko tuvugisha Gonzage Muganwa nk’umwe mu bahugukiye ibibera muri Ethiopi, yavuze ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri kubera muri iki gihugu aho abo mu gace ka Tigray barimo kurwana ba leta ya Ethiopia bitewe ni uko  bamwe mu basikikare bicyo gihugu bafashije u Rwanda igihe cyo kurubohora.

“Njyewe ntekereza ko Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza muri Ethiopia muribuka ko Perezida Kagame yigeze guhemba uwahoze ayobora Ethiopia kandi uwo muyobozi nawe ni uwo muba Tigray urumva ko rero yaba umuhuza mwiza” Gonzage Muganwa

Ikindi abasesenguzi bavuga ni uko Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali ashobora kuba yaraje gushaka ubufasha mu kibazo afitanye n’igihugu cya Misiri aho Ethiopia irimo kubaka urugomero runini rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Nil.

Kuva mu mwaka wa 2019 Leta ya Ethiopia ihanganye n’Umutwe w’Inyeshyamba witwa “TPLF” wavukiye mu ntara ya Tigray iri mu majyaruguru y’iki gihugu bakaba batumvikana ku bijyanye n’uburyo bw’imiyoborere y’icyo gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga cyane cyane Erythrea baturanye.

Ethiopia kandi ikaba ihora ihanganye n’igihugu cya Misiri na Sudan kuva mu myaka itari micye ishize bishingiye ku mikoreshereze y’uruzi rwa Nil kuko ibyo bihugu bitifuza ko Ethiopia ihagarika amazi bikoresha mu buhinzi ikubaka urugomero rwa runini  rutanga amashanyarazi.

Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − nine =

Previous Post

OFFICIAL: Bisengimana Justin yongereye amasezeno muri Rutsiro FC

Next Post

Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Related Posts

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.