Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA
0
Abasirikare babiri bakomeye muri FARDC barashinjwa guhunga umwanzi no guta imbunda
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare babiri bo mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ipeti ryo ku rwego rwo hejuru rya Colonel, barashinjwa ibyaha byo kugira uruhare mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana birimo guhunga imbere y’umwanzi no guta imbunda.

Aba basirikare bafite ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Congo, ni Colonel Désiré Lobo et Jean-Marie Diadia bari abayobozi ba regime ya 3 412 ndetse n’iya 3 307 zariho zirwana na M23 mu rugamba rwahuzaga uyu mutwe na FARDC.

Aba ba-Colonel bashinjwa ibyaha bine; guhunga umwanzi, guta imbunda n’amasasu, kurenga ku mabwiriza ndetse no kwiba imitungo y’abaturage.

Ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 muri Kamena uyu mwaka, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abasirikare ba FARDC bakizwa n’amaguru bahungira muri Uganda ndetse bataye ibimodoka bikoreshwa mu rugamba bizwi nk’ibifaru.

Aba basirikare bahoze ari abayobozi b’Ibikorwa bya gisirikare ubwo Umujyi wa Bunagana wafatwaga na M23 muri Kamena uyu mwaka, aho bari mu ntambara yaberaga mu bice bya Tchengerero na Bunagana.

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bubashinja kugira uruhare mu ifatwa rya Bunagana, aho bataye imbunda n’amasasu ndetse na zimwe mu modoka za FARDC bikajya mu maboko ya M23.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, abanyamategeko bunganira aba basirikare, basabye ko barekurwa by’agateganyo ku bw’impamvu z’ubuzima bwabo ngo kuko bombi bafite indwara zikomeye nkuko byemejwe na raporo ya muganga.

Aba basirikare batawe muri yombi kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, babanje gufungirwa muri Gereza ya Munzenze ubundi baza koherezwa mu ya Gisirikare kugira ngo bakomeze gucungirwa bya hafi.

Iburanisha ritaha, ryimuriwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2022 aho iburanisha rizingira muri dosiye nyirizina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + ten =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

Next Post

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho
MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Perezida Ndayishimiye yarakariye uwatsindiye kubaka inyubako ya Leta ahita amuterefona amuha nyirantarengwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.