Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare b’u Burundi bafashwe na M23 bahishuye uburyo bajyanwa muri Congo butari buzwi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ruhanganishije FARDC na M23, bavuga ko bajyanwa batazi aho bagiye ndetse ko hari n’ababa batabishaka, bakajyanwa mu buryo bwa rwihishwa bakisanga bageze mu mashyamba ya Congo.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru Mutesi Scovia ukorera YouTube Channel ‘Mama Urwagasabo’, wasuye ibice bimwe byafashwe na M23.

Mu kiganiro uyu munyamakuru yagiranye na zimwe mu mfungwa z’intambara zafatiwe ku rugamba ruhanganishije M23 na FARDC irwana ifatanyije n’umutwe wa FDRL, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bamwe mu basirikare b’u Burundi, bamubwiye byinshi ku buryo bafashwe, n’uko boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwitwa Adjudant Chef Nyandwi Chrysostome uvuka muri Komini ya Ngozi mu Ntara ya Ngozi, usanzwe abarizwa muri Batayo ya 322, avuga ko we na bagenzi be bajyanye muri Congo, bahageze tariki 03 Gashyantare uyu mwaka wa 2024, akaba yarafashwe tariki 03 z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Adjudant Chef Nyandwi uvuga ko binjiye muri Congo banyuze i Goma, bagahita bafata ubwato bwabanyujije mu Kiyaga cya Kivu, yavuze ko ubwo bahagurukaga mu Gihugu cyabo cy’u Burundi, nta makuru bari bababwiye.

Ati “Nta kintu na kimwe batubwiye, baratubwiraga bati ‘mission muzayimenyera aho mugiye’. Hanyuma mu gisirikare ni ugukurikiza amabwiriza, twabonye haza Cargo [indege] y’i Congo twurira indege, tumaze kugera hano muri Congo, baratubwira bati ‘mission yanyu ni ukurwana na M23’.”

Mugenzi we Adjudant Ndikumana Felix we uvuka muri Komini Byanda mu Ntara ya Bururi, yageze muri Congo tariki 03 Gashyantare 2024, aza gufatwa na we tariki 03 Gicurasi 2024.

Adjudant Ndikumana avuga ko batayo yabo ijya koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo babanje kubihishwa.

Ati “Benshi ntibashakaga kuza, natwe barabiduhishe n’umunsi wo kuza twabimenye nko mu masaaha ya saa sita, twurira indege nka saa kumi zo ku mugoroba. N’umwanya wo gusezera ntiwabonetse. Niba ari nk’umuryango wawe wawubwiraga kuri telefone.”

Aba basirikare b’u Burundi bavuga ko ikibabaza ari ukuba Leta y’Igihugu cyabo itemera ko abasirikare bayo bari kuri uru rugamba, ikabatera umugongo kandi ari yo yabohereje, bagasaba ko Imiryango mpuzamahanga yabyinjiramo kugira ngo babone uko basubira mu Gihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Perezida Kagame yatanzweho urugero mu nama Nyafurika ibera muri Kenya

Next Post

Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza
IBYAMAMARE

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside

Nkunduwimye uburanira mu Bubiligi yisobanuye ku kuba yarambaraga gisirikare akanitwaza intwaro muri Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.