Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abasore bagaragaje indi mpamvu nshya ituma ibyo gushaka abagore bibatera ikirungurira

radiotv10by radiotv10
09/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Abasore bagaragaje indi mpamvu nshya ituma ibyo gushaka abagore bibatera ikirungurira
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe byavugwaga ko amikoro macye n’inkwano y’umurengera ari byo ntandaro yo kudashinga ingo ku basore bamwe, hari abo mu Karere ka Huye bavuga ko imyitwarire itaboneye ya bamwe mu bakobwa b’iki gihe yatumye bazibukira ibyo kuzashaka abagore, bakemera kuzahambanwa ikara.

Aba basore baganirije RADIOTV10, beruye bavuga impamvu bari kurengerana batarashaka abagore kuko imyaka ibibemerera yarenze ndetse bakaba batanafite igitekerezo cyabyo.

Umwe muri aba basore wumvikana nk’uwahuzwe ibyo kuzashinga urugo nubwo atarwigeze, yatoboye avuga ko kubona umukobwa bashingana urugo bitoroshye kubera imyitwarire bakomeje kugaragaza.

Ati “Urareba ukabona gushaka muri iki gihe birarutwa no kubyihorera kubera ko umukobwa w’iki gihe, nta muco agifite nk’uwa cyera. Urabizi cyera umukobwa yarabyukaga agakubura iwabo, ariko muri iki gihe ntawe wabona.”

Aba basore kandi bavuga ko abakobwa b’iki gihe biyandarika bagakora ingeso mbi zirimo ubusambanyi ndetse n’izindi zinyuranye babona zitatuma babasha kubaka ingo.

Batunga agatoki ababyeyi babo kutabahanura bakiri bato, bagakura barigize ibyigenge bakora ibyo bashatse ku buryo agera mu gihe cyo gushakwa atagihanuwe.

Undi ati “Niba umubyeyi atahaye umwana uburere, umwana na we akitwara uko yishakiye ku gasozi, nta mugore muzima yavamo. Ni bya bindi bavuga ngo ‘igiti kigororwa kikiri gito’, niba umwana batamuhaye uburere akiri muto noneho yagera mu myaka atarakura akumva ko ari mukuru, urumva ni ikibazo.”

Uyu musore avuga ko ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo, bagatoza abana babo uburere bakiri bato kugira ngo bazavemo abagore babereye ingo zabo.

Ati “Cya gitsure niba gitangiye umwana akiri muto agakura azi neza ko akigengwa n’ababyeyi, aho ni ho ureba ukareba imico y’umwana, ni ho wakura umugore muzima ariko muri iki gihe biragoye.”

Mu minsi ishize, hari hagarutswe ku yindi mpamvu ikomeje gutuma abasore badashinga ingo y’inkwano y’umurengera bakoshwa n’imiryango y’abakobwa.

Iyi ngingo yanagarutsweho mu Nteko Ishinga Amatageko, umwe mu bayigize, yasabye ko Inkwano ikwiye kuvaho, cyane ko yanamaze gutakaza umwimerere w’igisobanuro cyayo kuko ubu ababyeyi basigaye bayifata nk’ikiguzi cy’umukobwa mu gihe hambere yabaga ari igihango cyabaga kibaye hagati y’imiryango ishyingiranye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Muzayire Justine says:
    3 years ago

    Really

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 7 =

Previous Post

Mu kujyana abanyeshuri ku mashuri havutse imbogamizi itarabayeho mbere

Next Post

Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba

Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.