Abagabo bane bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari ko mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi babanje kumubwira ko bagiye kumugurira inzoga, bavayo bakamutemera mu nzira bakamuta mu murima, dosiye yabo ku rubanza rwo gufungwa by’agateganyo, yamaze kugezwa mu Rukiko.
Aba bagabo bane bakekwaho gukora iki cyaha mu kwezi gushize, tariki 20 Nzeri 2024 mu Mudugudu wa Kababito, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, rwashyikirijwe dosiye yabo, rwamaze gushyikiriza Urukiko Rwibanze rwa Byumba, dosiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwatanze iyi dosiye tariki 15 Ukwakira 2024, buvuga ko aba basore bishe nyakwigendera babanje kumusaba ko bajyana mu kabari ko muri kariya gace.
Ubushinjacyaha buti “Uwo munsi, abo basore basabye nyakwigendera ko yabaherekeza ku kabari ngo bamusengerere, aremera barajyana. Amasaha yo gutaha ageze, batahanye na we maze bageze mu nzira bamutema akaboko aravirirana kugeza apfuye.”
Ubwo bari bamaze kumutema apfuye, bamujugunye mu murima wari hafi aho, ari naho yaje gutoragurwa yamaze kwitaba Imana.
Mu ibazwa ryabo, aba bagabo uko ari bane bahakana icyaha baregwa, ariko ntibahakana ko bahuye na nyakwigendera kandi ntibagaraza uko batandukanye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10