Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari bamwizeza kumusengerera dosiye yabo yazamuwe

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo bane bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari ko mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi babanje kumubwira ko bagiye kumugurira inzoga, bavayo bakamutemera mu nzira bakamuta mu murima, dosiye yabo ku rubanza rwo gufungwa by’agateganyo, yamaze kugezwa mu Rukiko.

Aba bagabo bane bakekwaho gukora iki cyaha mu kwezi gushize, tariki 20 Nzeri 2024 mu Mudugudu wa Kababito, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, rwashyikirijwe dosiye yabo, rwamaze gushyikiriza Urukiko Rwibanze rwa Byumba, dosiye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwatanze iyi dosiye tariki 15 Ukwakira 2024, buvuga ko aba basore bishe nyakwigendera babanje kumusaba ko bajyana mu kabari ko muri kariya gace.

Ubushinjacyaha buti “Uwo munsi, abo basore basabye nyakwigendera ko yabaherekeza ku kabari ngo bamusengerere, aremera barajyana. Amasaha yo gutaha ageze, batahanye na we maze bageze mu nzira bamutema akaboko aravirirana kugeza apfuye.”

Ubwo bari bamaze kumutema apfuye, bamujugunye mu murima wari hafi aho, ari naho yaje gutoragurwa yamaze kwitaba Imana.

Mu ibazwa ryabo, aba bagabo uko ari bane bahakana icyaha baregwa, ariko ntibahakana ko bahuye na nyakwigendera kandi ntibagaraza uko batandukanye.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Hagaragajwe ukuri ku byavugwaga ko Iburasirazuba haza abacengezi hanavugwa ababyihishe inyuma

Next Post

Imibare yongeye kugaragaza icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare yongeye kugaragaza icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda

Imibare yongeye kugaragaza icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.