Dosiye iregwamo agatsiko k’abakurikiranyweho kwinjiza magendu banakubitaga ababatangaho amakuru, byanatumye hakwirakwira ibihuha ko Iburasirazuba hari abacengezi, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Mu bihe byatambutse, mu Turere tumwe two mu Ntara y’Iburasirazuba, byumwihariko mu ka Nyagatare hakunze kuvugwa bimwe mu bikorwa by’abahungabanya umutekano by’abinjiza magendu mu Rwanda, ndetse bakanahohotera abatangagaho amakuru.
Hari kandi n’abavugwagaho ubujura bw’inka, aho Polisi y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko yafashe abantu 63, ndetse hanagaruzwa zimwe mu nka zari zibwe.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko mu ntangiro z’iki cyumweru bwakiriye dosiye iregwamo aba bantu bakekwaho ibi bikorwa birimo kwinjiza mu Rwanda magendu n’ibiyobabwenge bakuraga mu Bihugu binyuranye by’abaturanyi.
Ni dosiye yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, buzaregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kugira ngo rubaburanishe ku byaha bakekwaho.
Ubushinjacyaha bugira buti “Abagize aka gatsiko kandi mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abaturage bakekaho gutanga amakuru y’ibyaha bakora. Umwe muri abo baturage baramwise.”
Batumye havuka igihugu cy’abacengezi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru cyagarukaga kuri aba bantu, yagarutse ku bihuha byari byazamuwe by’abavugaga ko hari abacengezi baza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yari yagize ati “Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha biregwa abantu, biteganywa kandi bigahanishwa n’ingingo za 107, 224, 168, 182, ndetse n’ingingo ya 186 z’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ibyaha bakurikiranyweho kandi biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko No 069/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10