Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatumye havuka ibihuha ko hari abacengezi Iburasirazuba hatangajwe aho dosiye yabo igeze

radiotv10by radiotv10
26/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagaragajwe ukuri ku byavugwaga ko Iburasirazuba haza abacengezi hanavugwa ababyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye iregwamo agatsiko k’abakurikiranyweho kwinjiza magendu banakubitaga ababatangaho amakuru, byanatumye hakwirakwira ibihuha ko Iburasirazuba hari abacengezi, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Mu bihe byatambutse, mu Turere tumwe two mu Ntara y’Iburasirazuba, byumwihariko mu ka Nyagatare hakunze kuvugwa bimwe mu bikorwa by’abahungabanya umutekano by’abinjiza magendu mu Rwanda, ndetse bakanahohotera abatangagaho amakuru.

Hari kandi n’abavugwagaho ubujura bw’inka, aho Polisi y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko yafashe abantu 63, ndetse hanagaruzwa zimwe mu nka zari zibwe.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko mu ntangiro z’iki cyumweru bwakiriye dosiye iregwamo aba bantu bakekwaho ibi bikorwa birimo kwinjiza mu Rwanda magendu n’ibiyobabwenge bakuraga mu Bihugu binyuranye by’abaturanyi.

Ni dosiye yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, buzaregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kugira ngo rubaburanishe ku byaha bakekwaho.

Ubushinjacyaha bugira buti “Abagize aka gatsiko kandi mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abaturage bakekaho gutanga amakuru y’ibyaha bakora. Umwe muri abo baturage baramwise.”

 

Batumye havuka igihugu cy’abacengezi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru cyagarukaga kuri aba bantu, yagarutse ku bihuha byari byazamuwe by’abavugaga ko hari abacengezi baza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yari yagize ati “Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha biregwa abantu, biteganywa kandi bigahanishwa n’ingingo za 107, 224, 168, 182, ndetse n’ingingo ya 186 z’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibyaha bakurikiranyweho kandi biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko No 069/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + nine =

Previous Post

Hasohotse igihangano cyatumye hakumburwa umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri atabarutse

Next Post

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

Rusizi: Imbangukiragutabara yarimo abarimo umubyeyi utwite yakoze impanuka ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.