Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

radiotv10by radiotv10
11/10/2025
in AMAHANGA
0
Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Abatunze imbwa mu Bwongereza bibukijwe ko kutagaragaza imyirondo yuzuye ku karango kambikwa iri tungo, bishoboka kubacisha amande y’ibuhumbi bitanu by’Ama-Pounds (£5,000 agera muri miliyoni 9Frw).

Aya mande ateganywa n’Itegeko rijyanye no kugenzura imbwa mu Bwongereza ryashyizweho mu 1992, riteganya ko imbwa yose itunzwe n’umuntu, igomba kuba yambaye imyirondoro mu gihe ijyanywe hanze y’urugo.

Iyo myirondoro igomba kuba iri ku kantu kambikwa imbwa, irimo amazina ya nyirayo, ndetse n’aho atuye, bishobora kwifashishwa mu gihe iryo tungo ryabuze.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iduka D for Dogs ricuruza ibikoresho by’imbwa kuri interineti cyo mu Bwongereza, rigira riti “Ni iki washyira ku kirango cy’Imbwa giteganywa n’Itegeko ryo mu Bwongereza? Utegetswe gushyiraho amazina yawe, aho utuye.”

Iri duka ryakomeje rigira rigaragaza ibigomba gushyirwa kuri kariya karango kambikwa imbwa, birimo “Imbero y’inzu ya nyirayo, nimero y’iposita, byose birakenewe mu kugaragaza umwirondoro mu Bwongereza, rero biremewe gushyiraho ibyo byose n’izina ryawe.”

Iri duka rikongera rikagira riti “ibi birahagije kandi bishobora kugira akamaro ku turango duto aho bidashobora kugaragaza amakuru yose y’aho utuye.”

Ibi bizatuma byoroha gusubiza nyiri imbwa mu gihe yabuze, kuko hazaba hariho imyirondoro y’aho yaturutse bityo abayitoraguye babashe kuyisubiza nyirayo.

Iri duka ryakomeje rigira inama abatunze imbwa kubahiriza ibi bintu, kuko mu gihe batabikoze, bishobora kuzatuma bacibwa amande agera ku £5,000, cyangwa se bakaba batakaza itungo ryabo.

Abatunze imbwa mu Bwongereza kandi banagiriwe inama yo kujya banashyira nimero ya telefone kuri turiya turango twambikwa aya matungo nubwo bitari mu bisabwa na ririya tegeko, ariko bikaba byakorohereza cyane kuba bamenya nyiraryo mu gihe ryabuze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − four =

Previous Post

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

Next Post

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Related Posts

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

by radiotv10
06/12/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ibicanwa bidahagarara ku Buhinde. Ibi Putin yabitangarije mu ruzinduko...

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.