Abatunze imbwa mu Bwongereza bibukijwe ko kutagaragaza imyirondo yuzuye ku karango kambikwa iri tungo, bishoboka kubacisha amande y’ibuhumbi bitanu by’Ama-Pounds (£5,000 agera muri miliyoni 9Frw).
Aya mande ateganywa n’Itegeko rijyanye no kugenzura imbwa mu Bwongereza ryashyizweho mu 1992, riteganya ko imbwa yose itunzwe n’umuntu, igomba kuba yambaye imyirondoro mu gihe ijyanywe hanze y’urugo.
Iyo myirondoro igomba kuba iri ku kantu kambikwa imbwa, irimo amazina ya nyirayo, ndetse n’aho atuye, bishobora kwifashishwa mu gihe iryo tungo ryabuze.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iduka D for Dogs ricuruza ibikoresho by’imbwa kuri interineti cyo mu Bwongereza, rigira riti “Ni iki washyira ku kirango cy’Imbwa giteganywa n’Itegeko ryo mu Bwongereza? Utegetswe gushyiraho amazina yawe, aho utuye.”
Iri duka ryakomeje rigira rigaragaza ibigomba gushyirwa kuri kariya karango kambikwa imbwa, birimo “Imbero y’inzu ya nyirayo, nimero y’iposita, byose birakenewe mu kugaragaza umwirondoro mu Bwongereza, rero biremewe gushyiraho ibyo byose n’izina ryawe.”
Iri duka rikongera rikagira riti “ibi birahagije kandi bishobora kugira akamaro ku turango duto aho bidashobora kugaragaza amakuru yose y’aho utuye.”
Ibi bizatuma byoroha gusubiza nyiri imbwa mu gihe yabuze, kuko hazaba hariho imyirondoro y’aho yaturutse bityo abayitoraguye babashe kuyisubiza nyirayo.
Iri duka ryakomeje rigira inama abatunze imbwa kubahiriza ibi bintu, kuko mu gihe batabikoze, bishobora kuzatuma bacibwa amande agera ku £5,000, cyangwa se bakaba batakaza itungo ryabo.
Abatunze imbwa mu Bwongereza kandi banagiriwe inama yo kujya banashyira nimero ya telefone kuri turiya turango twambikwa aya matungo nubwo bitari mu bisabwa na ririya tegeko, ariko bikaba byakorohereza cyane kuba bamenya nyiraryo mu gihe ryabuze.
RADIOTV10