Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abatwara ibinyabiziga bafatirwa mu makosa bakayagerekaho andi akabo kashobotse
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda iraburira abatwara ibinyabiziga mu makosa arimo kuba hari ababa badafite impushya, bafatwa bagashaka gutanga ruswa ngo ntibayahanirwe, ikabasaba kubihagarika kuko byahagurukiwe, ndetse mu cyumweru kimwe hakaba hamaze gufatwa abantu icyenda.

Ni mu gihe kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu icyenda (9) muri aya makosa arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge no kutabahiriza ibyapa n’ibimenyetso biyobora urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda, hanyuma bagashaka gutanga ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko aba bantu bafatiwe mu bukangurambaga busanzweho bwa Gerayo Amahoro, buri kwibanda ku kurwanya ruswa ishobora kuba intandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

ACP Boniface Rutikanga asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yose agenda umuhanda arimo kuba bafite ibyangombwa byose, ndetse no kuba batanyoye ibisindisha cyangwa batananiwe.

Ati “Ni ukuvuga rero ko hagomba kwirindwa ikintu cyose gishobora gutuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga umuhanda bidakurikizwa nko gutanga ruswa ituma abashoferi n’abamotari bakomeza gukoresha umuhanda mu buryo buteza umutekano muke wo mu muhanda harimo n’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka bikanangiza imitungo n’ibikorwaremezo.

Niyo mpamvu hongerewe imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho abantu icyenda (9) bamaze gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

ACP Rutikanga avuga kandi ko uku kurwanya ruswa bitareba abayitanga gusa, ahubwo ko binareba abayakira bityo ko n’abapolisi bashobora kugwa muri iki cyaha, bazabiryozwa.

Ati “Mu gihe umupolisi yakwatse ruswa wahamagara Polisi ku murongo utishyurwa 997 cyangwa n’ubundi buryo bwose bwo gutanga amakuru bwakorohera.”

Yatanze umuburo ko umuntu wese uzafatirwa mu ikosa akagerageza gutanga ruswa ko azaba arushaho kwishyira mu kaga yongera ubukana bw’ibihano, byamuviramo gukurikiranwa mu butabera no gufungwa igihe kirekire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu

Next Post

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

Congo: Umunyapolitiki byavuzwe ko yoherejwe na Leta mu biganiro by’ibanga na M23 wafunzwe akivayo yarekuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.