Polisi y’u Rwanda iraburira abatwara ibinyabiziga mu makosa arimo kuba hari ababa badafite impushya, bafatwa bagashaka gutanga ruswa ngo ntibayahanirwe, ikabasaba kubihagarika kuko byahagurukiwe, ndetse mu cyumweru kimwe hakaba hamaze gufatwa abantu icyenda.
Ni mu gihe kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira, hamaze gufatwa abantu icyenda (9) muri aya makosa arimo gutwara badafite Uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge no kutabahiriza ibyapa n’ibimenyetso biyobora urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda, hanyuma bagashaka gutanga ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko aba bantu bafatiwe mu bukangurambaga busanzweho bwa Gerayo Amahoro, buri kwibanda ku kurwanya ruswa ishobora kuba intandaro y’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
ACP Boniface Rutikanga asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yose agenda umuhanda arimo kuba bafite ibyangombwa byose, ndetse no kuba batanyoye ibisindisha cyangwa batananiwe.
Ati “Ni ukuvuga rero ko hagomba kwirindwa ikintu cyose gishobora gutuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga umuhanda bidakurikizwa nko gutanga ruswa ituma abashoferi n’abamotari bakomeza gukoresha umuhanda mu buryo buteza umutekano muke wo mu muhanda harimo n’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka bikanangiza imitungo n’ibikorwaremezo.
Niyo mpamvu hongerewe imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho abantu icyenda (9) bamaze gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
ACP Rutikanga avuga kandi ko uku kurwanya ruswa bitareba abayitanga gusa, ahubwo ko binareba abayakira bityo ko n’abapolisi bashobora kugwa muri iki cyaha, bazabiryozwa.
Ati “Mu gihe umupolisi yakwatse ruswa wahamagara Polisi ku murongo utishyurwa 997 cyangwa n’ubundi buryo bwose bwo gutanga amakuru bwakorohera.”
Yatanze umuburo ko umuntu wese uzafatirwa mu ikosa akagerageza gutanga ruswa ko azaba arushaho kwishyira mu kaga yongera ubukana bw’ibihano, byamuviramo gukurikiranwa mu butabera no gufungwa igihe kirekire.
RADIOTV10