Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi mu busesenguzi n’umushakashatsi mu bya politiki.
Ihagarikwa ry’aba Bavoka rikubiye mu ibaruwa yanditswe na Perezida w’Urugaga rw’Abavoka (Rwanda BAR Association), Me Moise Nkundabarashi.
Muri iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2025, Me Nkundabarashi, atangira avuga ko “Hashingiwe ku byemezo bya Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka (Commission Discipline) yateranye mu kwezi kwa Nyakanga 2025 igasuzuma ndetse igafata umwanzuro kuri dosiye z’Abavoka bakoze amakosa y’umwuga.”
Akomeza avuga ko yohereje urutonde rw’Abavoka bafatiwe ibihano n’iyi Komisiyo, kandi ko byamenyeshejwe ababifatiwe bose. Ati “Bakaba badagifite uburenganzira bwo kugira uwo bunganira mu mategeko nk’Abavoka mu gihe bahagaritswe.”
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka akomeza avuga ko mu gihe aba Banyamategeko bazaba barangije ibihano byabo, bashobora kuzandikira Inama y’Urugaga bayisaba gusubizwa mu mwuga, ubundi ubusabe bwabo bugasuzumwa, kugira ngo bemererwe kongera kunganira abantu mu mategeko.
Aba banyamategeko bagiye bahabwa ibihano bitandukanye, barimo abahagaritswe igice cy’umwaka (amezi atandatu) ndetse n’abahagaritswe mu gihe cy’imyaka ibiri.
Muri aba bahagaritswe, barimo Me Thierry Kevin Gatete uzwi nka Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, usanzwe ari umwe mu basesenguzi mu bya Politiki bazwi mu Rwanda. Uyu munyamategeko we yahagaritswe imyaka ibiri.
Me Gatete kandi yamenyekanye cyane muri 2015 ubwo yajyaga mu rubanza rw’ikirego cyari cyaratanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryaregagamo Leta mu Rukiko rw’Ikirenga ryavugaga ko gushaka guhindura Itegeko Nshinga binyuranyije n’amategeko.
Uyu munyamategeko wari uhagarariye Umuryango uzwi nka ‘Center for Human right in Law’ yasabaga ko yinjira muri uru rubanza, nk’Inshuti y’Urukiko (Amicus Curiae) aho yavugaga ko ashyigikiye iki kirego cyatanzwe na Green Party.
Gusa Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro icyifuzo cy’uyu Muryango n’uyu munyamategeko, ruburanisha uru rubanza Leta yaje gutsindamo iri shyaka.



RADIOTV10