Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa Diyoseze ya Goma uherutse kwitaba Imana ari mu kiruhuko cy’izabukuru, wanitabiriwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo mu Rwanda, Anaclet Mwumvaneza.
Amakuru dukesha Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ugushyingo, avuga ko mu gusezera kuri uyu wabaye Musenyeri wa Diyoseze ya Goma, witabiriwe n’abayobozi b’iri Huriro.
Yavuze ko “Kuba Umuhuzabikorwa mu bya politiki AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umwungirije, Bertrand Bisimwa, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu, bifite igisobanuro cyihariye. Uretse ibijyanye na politiki, binashimangira icyubahiro n’akamaro k’uyu mushumba.”
Kanyuka yakomeje avuga ko muri uyu muhango aba bayobozi ba AFC/M23 bifatanyijemo n’abaturage, hongeye kugarukwa ku murage n’ibigwi byaranze musenyeri Faustin Ngabu wagendeye kure amacakubiri, ahubwo akarangwa no guhuza abantu.
Mu mafoto yagaragajwe na Kanyuka kandi, arimo igaragaza Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa aramukanya na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyoseze Gatulika ya Nyundo mu Rwanda.
Iyi Diyoseze Gatulika ya Nyundo, ihana imbiri n’iyi ya Goma yigeze kuyoborwa na nyakwigendera Musenyeri Faustin Ngabu wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nyakwigendera Musenyeri Faustin Ngabu wari mu Kiruhuko cy’izabukur, yitabye Imana tariki 26 Ukwakira 2025 muri hôpital Charité maternelle, urupfu rwanashenguye iri Huriro AFC/M23 ryahise rishyira hanze itangazo rigaragaza akababaro karyo.



RADIOTV10










