Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abibazaga uzabahoza amarira y’igikorwa remezo cyabo cyangiritse bahawe igisubizo batari biteze

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in MU RWANDA
0
Abibazaga uzabahoza amarira y’igikorwa remezo cyabo cyangiritse bahawe igisubizo batari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bamaze imyaka ibiri n’igice imigenderanire yabo yarazahaye kubera ikiraro bakoreshaga cyangijwe n’imvura yaguye muri 2023, bagasaba kugisanirwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bitazakorwa, ahubwo ko abatuye muri aka gace na bo bagomba kuzahimuka.

Aba baturage, biganjemo abo mu Midugudu ya Bisyo, Rugote na Ruhinga yo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko iki kiraro cyabo cyangijwe n’imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi 2023.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakivuga buri munsi mu nteko z’abaturage ndetse bakaba baranakigejeje kuri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ubwo yari yabasuye ariko kugeza ubu barategeje ko bafashwa baraheba.

Ntubakunze Ezeckiel wo mu Mudugudu wa Rugote yagize ati “Ubwo inaha turi mu bwigunge kuko imvura iyo yaguye turanyeranyereza. Uyu wari umuhanda nyabagendwa wanyuragamo imodoka zije ku kigo hariya hirya zizanye ibiryo by’abanyeshuri, none ubu bisaba kubyikorera ku mutwe.”

Nyirahabimana Verena na we yagize ati “Iki kiraro cyatubereye ikibazo tubura uko tuhanyura iyo imvura yaguye, iyo umuntu ahanyuze yikoreye umutwaro agiye mu isoko asubira inyuma akajya guca kuri kaburimbo kuko ni ukuzenguruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye RADIOTV10 ko muri aka gace nta kiraro bateganya kuhubaka ngo kuko bateganya ko nta muturage uzasigara ahatuye.

Yagize ati “Muri kariya gace ka Bisyo nta kiraro duteganya kuhubaka kuko hakunda kuba inkangu iteye ubwoba, rero duteganya kuzahatera amashyamba bityo nta muturage uzasigarayo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko mu biza bya 2023 hangiritse ibiraro byinshi gusa bwabanje kubaka ibyihutirwaga birimo icya Kazibaziba cyo muri uyu  Murenge wa Mushubati cyuzuye gitwaye asaga Milioni 126 Frw.

Ikiraro cyarangiritse bashyira uduti ariko ntabapfa kuhanyura
Imigenderanire yarazahaye
Bisigaye bibasaba gukora ingendo ndende kuko baba bazengurutse
Harangiritse cyane

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Hagiye hanze amakuru atarahise amenyekana ku mbabazi Netanyahu yasabye PM wa Qatar

Next Post

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.