Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bamaze imyaka ibiri n’igice imigenderanire yabo yarazahaye kubera ikiraro bakoreshaga cyangijwe n’imvura yaguye muri 2023, bagasaba kugisanirwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bitazakorwa, ahubwo ko abatuye muri aka gace na bo bagomba kuzahimuka.
Aba baturage, biganjemo abo mu Midugudu ya Bisyo, Rugote na Ruhinga yo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko iki kiraro cyabo cyangijwe n’imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi 2023.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakivuga buri munsi mu nteko z’abaturage ndetse bakaba baranakigejeje kuri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ubwo yari yabasuye ariko kugeza ubu barategeje ko bafashwa baraheba.
Ntubakunze Ezeckiel wo mu Mudugudu wa Rugote yagize ati “Ubwo inaha turi mu bwigunge kuko imvura iyo yaguye turanyeranyereza. Uyu wari umuhanda nyabagendwa wanyuragamo imodoka zije ku kigo hariya hirya zizanye ibiryo by’abanyeshuri, none ubu bisaba kubyikorera ku mutwe.”
Nyirahabimana Verena na we yagize ati “Iki kiraro cyatubereye ikibazo tubura uko tuhanyura iyo imvura yaguye, iyo umuntu ahanyuze yikoreye umutwaro agiye mu isoko asubira inyuma akajya guca kuri kaburimbo kuko ni ukuzenguruka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye RADIOTV10 ko muri aka gace nta kiraro bateganya kuhubaka ngo kuko bateganya ko nta muturage uzasigara ahatuye.
Yagize ati “Muri kariya gace ka Bisyo nta kiraro duteganya kuhubaka kuko hakunda kuba inkangu iteye ubwoba, rero duteganya kuzahatera amashyamba bityo nta muturage uzasigarayo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko mu biza bya 2023 hangiritse ibiraro byinshi gusa bwabanje kubaka ibyihutirwaga birimo icya Kazibaziba cyo muri uyu Murenge wa Mushubati cyuzuye gitwaye asaga Milioni 126 Frw.




Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10