Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and Staff College, nyuma y’icyumweru kimwe Col Patrick Nyirishema na we arangije mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo muri Kenya.
Aba basirikare babiri barangije mu amasomo muri Kenya’s Joint Command and Staff College kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2025, ni Maj. Emmanuel Rutayisire and Maj. Hipolyte Muvunyi.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwatanze kuri uyu wa Kane, bwavuze ko “Uyu munsi, Abofisiye babiri b’Abanyarwanda ba RDF, Maj. Emmanuel Rutayisire na Maj. Hipolyte Muvunyi, barangije amasomo muri Kenya’s Joint Command and Staff College muri Karen.”
Umuhango wo guha impamyabumenyi aba basirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda, witabiriwe n’Uhagarariye Inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, Col. Celestin Kamanda wari wagiye kubashyigikira muri iki gikorwa.
Aba basirikare babiri bo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barangije muri iri shuri ryo muri Kenya, nyuma yuko mu cyumweru gishize tariki 27 Gicurasi 2025, Col Patrick Nyirishema wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), arangije muri National Defence College -Kenya (NDU Kenya).

Uretse aba basirikare bo mu cyiciro cy’Abofisiye Bakuru muri RDF barangije muri Kenya muri iki gihe kitarengeje ibyumweru bibiri, Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi zunguka abasirikare barangije amasomo mu Bihugu binyuranye.
Mu baherutse kurangiza, harimo Sous Lieutenant Janet Uwamahoro warangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ‘US Coast Guard Academy’ ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera z’ukwezi gushize.
Uyu kandi yaje akurikira abandi Banyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda, ari bo Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bahawe impamyabumenyi muri Mechanical Engineering muri Oklahoma Christian University, ishuri na ryo ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Muri Mata uyu mwaka kandi, Abanyarwanda babiri, Mugisha Blaine na Yuhi Cesar, barangije amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, ryanarangijemo Ian Kagame na Brian Kagame, abana ba Perezida Paul Kagame
RADIOTV10