Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda

radiotv10by radiotv10
15/04/2025
in MU RWANDA
0
Ishuri rya Gisirikare ryizemo Ian na Brian Kagame ryasojwemo amasomo n’abandi Banyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda babiri barangije amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, ryanarangijemo Ian Kagame na Brian Kagame, abana ba Perezida Paul Kagame.

Amakuru y’isozwa ry’aba Banyarwanda, Mugisha Blaine na Yuhi Cesar, turayakesha Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye wanitabiriye umuhango w’isozwa ry’amasomo y’abarangije muri iri shuri.

Ni igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize tariki 11 Mata 2025 nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Johnston Busingye, wifurije ishya n’ihirwe aba Banyarwanda.

Yagize ati “Turabishimiye cyane ba Ofisiye Kadete bacu Mugisha Blaine na Yuhi Cesar. Muri ishema ry’Igihugu. Tubifulije ishya n’ihirwe.”

Ni umuhango kandi wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, akaba n’umubyeyi w’umwe muri aba Banyarwanda barangije amasomo muri iri shuri [Yuhi Cesar].

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2024, iri shuri ry’ibigwi mu masomo ya gisirikare, Royal Military Academy Sandhurst, ryari ryanarangijemo abarimo Brian Kagame, umuhererezi mu muryango wa Perezida Paul Kagame.

Brian Kagame kandi yarangije muri iri shuri nyuma y’imyaka ibiri mukuru we bakurikirana Ian Kagame na we arangije amasomo muri iri shuri, wanaje kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ari umwe mu basirikare bagize umutwe w’Ingabo Zirinda Abayobozi bakuru.

Iri shuri Royal Military Academy Sandhurst, rizwiho kuba ubukombe dore ko ryanyuzemo ab’amazina akomeye ku Isi, barimo Ibikomangoma by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince William na Harry, bakaba abahungu b’Umwami Charles III.

Iri shuri kandi ryizwemo abandi bamenyekanye cyane, nka Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya, unazwi cyane mu guharanira ukwigira kwa Afurika.

Ababayeyi babo bari bagiye kubashyigikira
Abanyarwanda babiri barangije mu ishuri ryizemo Ian na Brian Kagame

Imiryango yabo yaje kubashyigikira
Muri Kanama 2022 Ian Kagame na we yasoje amasomo ya Gisirikare muri iri shuri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye uyu muhango
Umwaka ushize wa 2024 Brian Kagame na we yari yarangije muri iri shuri
Uyu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umunyapoliti w’Umunyaburayi wabaye Ambasaderi mu Bihugu birimo u Rwanda yasuye ubuyobozi bw’ahagenzurwa na M23

Next Post

Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye

Uwigeze kuyobora Rayon aratabariza ikipe ikomerewe ikunze guhangana n’iyo yayoboye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.