Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
03/05/2025
in MU RWANDA
0
Abanyarwandakazi bane bo mu Ngabo z’u Rwanda barangije muri Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bane bo mu Ngabo z’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo mu bijyanye n’ubukanishi muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Aba banyeshuri bo mu Ngabo z’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gicurasi, igikorwa cyabereye ku cyicaro Gikuru ry’iyi Kaminuza ya Oklahoma Christian University.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagize buti “Kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025, abanyeshuri bane ba RDF, ari bo Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia, na Bakareke Urujeni Cynthia, bahawe impamyabuemyi muri Mechanical Engineering muri Oklahoma Christian University, muri Leta Zunze Ubumwe za America.”

Ubuyobozi bwa RDF buvuga kandi ko uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi, wanitabiriwe n’Uhagarariye inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Colonel Raoul Bazatoha.

Aba Banyarwandakazi bo mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo muri iri shuri rikomeye muri USA hatarashira ukwezi abandi Banyarwanda babiri barangije amasomo ya Gisirikare mu ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Iri shuri ryo mu Bwongereza, aba Banyarwanda babiri ari bo Mugisha Blaine na Yuhi Cesar barangijemo mu kwezi gushize, ryanizemo Ian na Brian Kagame, abana ba Perezida Paul Kagame, aho umwe muri bo Ian Kagame yahise aninjira mu Ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

Abanyarwandakazi bane barangiye muri Kaminuza ikomeye muri USA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen.Doumbouya na Madamu aho bororera ubushyo bw’Inyambo

Next Post

Belgium Foreign Minister barking up the wrong tree

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Belgium Foreign Minister barking up the wrong tree

Belgium Foreign Minister barking up the wrong tree

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.