Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu

radiotv10by radiotv10
22/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Adaciye ku ruhande ufite izina rikomeye muri Gospel ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bafite izina riremereye mu Rwanda, Alexis Dusabe avuga ko zimwe mu ndirimbo zitari iz’Uwiteka zisohoka muri iki gihe, zica urubyiruko, agasaba abaziririmba kwikebuka kugira ngo badakomeza kuroga abana b’u Rwanda.

Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu ndirimbo ziririmbirwa Imana, ndetse ufite abakunzi benshi mu Rwanda, ariko utagikunze gushyira hanze ibihangano, ntanakunde kugaragara mu bitaramo.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, Alexis Dusabe yateguye igitaramo kiswe ‘Kigali Gospel Festival’ cyabereye mu gace kazwi nka Car Free Zone mu mujyi rwagati, kitabiriwe n’abarenga igihumbi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, Dusabe yavuze ko muri uyu mwaka yifuza ko buri mezi abiri yazajya ashyira hanze indirimbo ku buryo wazajya kurangira amaze gusohora izigera mu munani.

Avuga kandi ko agiye kujya ategura igitaramo yise ‘East African Festival’ kizajya kiba kabiri buri mwaka, akagihurizamo abahanzi banyuranye baba abo mu Rwanda ndetse no mu Bihugu byo mu karere.

Ati “Nifuza ko buri mwaka hazajya haba ibitaramo bibiri buri mwaka bizajya bihuza abo baririmbyi b’i Burundi, Tanzania, Congo, Kenya, Uganda…”

Igitaramo cya mbere cy’uyu mwaka kizaba tariki 21 Gicurasi 2023, ikindi kikazaba muri Nyakanga.

Ati “Kimwe kizabera muri Camp Kigali ikindi kizabera muri Car Free Zonze nkuko nsanzwe mpakorera ibitaramo bya East African Festival.”

Kwinjira muri gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’ikirangirire mu karere uzwi nka Apolinaire ndetse n’abandi bahanzi bakunzwe muri gospel mu Rwanda, ni ukuzatanga inkunga guhera ku bihumbi bitanu kugeza ku yo umuntu azaba yifuza.

Ararika abantu bazitabira iki gitaramo, Alexis Dusabe yagize ati “Turi kugitegurana imbaraga nyinshi ku buryo uzakizamo azajya avuga ngo igihe cyose kizajya kiba nzajya nza gutera inkunga.”

Uyu muhanzi avuga ko ibi bikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije umuryango mugari muri iki gihe birimo nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ubutinganyi.

Ati “Ubutumwa bwiza no gukoranyiriza ahantu hamwe ni kimwe tugiye gukoresha tubwira abantu tuti ‘nyabuneka nimwongere mureke ko Kristu Yesu akiza’.”

Avuga kandi ko zimwe muri izi ngeso mbi zihemberwa n’ibihangano bya bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Isi, bityo ko na bo bakwiye kwikebuka.

Ati “Indirimbo zabo zirica, zirangiza urubyiruko wenda bashobora kuba batabizi cyangwa babizi, ariko nyabuneka nibongere basubire mu ndirimbo baririmba baze dufatanye kubaka sosiyete nyarwanda. Ntabwo waririmba indirimbo zirimo ibyaha ngo ni uko uri bubone views cyangwa amafaranga kandi urimo urangiza.”

Yaboneyeho gusaba abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko na bo bakwiye kunga ubumwe, bakarushaho guhanga ibihangano byuje ubutumwa bwo kugarura mu murongo aba bataniye muri izo ngeso ndetse no kugarurira icyizere abagitakaje.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 18 =

Previous Post

Abana babiri b’ishuri rimwe bapfuye urw’amayobera inkurikirane none harakekwa ibidasanzwe

Next Post

FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

FARDC yavuganye ubwishongozi ku ntambara n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.