Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bafite izina riremereye mu Rwanda, Alexis Dusabe avuga ko zimwe mu ndirimbo zitari iz’Uwiteka zisohoka muri iki gihe, zica urubyiruko, agasaba abaziririmba kwikebuka kugira ngo badakomeza kuroga abana b’u Rwanda.
Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu ndirimbo ziririmbirwa Imana, ndetse ufite abakunzi benshi mu Rwanda, ariko utagikunze gushyira hanze ibihangano, ntanakunde kugaragara mu bitaramo.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, Alexis Dusabe yateguye igitaramo kiswe ‘Kigali Gospel Festival’ cyabereye mu gace kazwi nka Car Free Zone mu mujyi rwagati, kitabiriwe n’abarenga igihumbi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, Dusabe yavuze ko muri uyu mwaka yifuza ko buri mezi abiri yazajya ashyira hanze indirimbo ku buryo wazajya kurangira amaze gusohora izigera mu munani.
Avuga kandi ko agiye kujya ategura igitaramo yise ‘East African Festival’ kizajya kiba kabiri buri mwaka, akagihurizamo abahanzi banyuranye baba abo mu Rwanda ndetse no mu Bihugu byo mu karere.
Ati “Nifuza ko buri mwaka hazajya haba ibitaramo bibiri buri mwaka bizajya bihuza abo baririmbyi b’i Burundi, Tanzania, Congo, Kenya, Uganda…”
Igitaramo cya mbere cy’uyu mwaka kizaba tariki 21 Gicurasi 2023, ikindi kikazaba muri Nyakanga.
Ati “Kimwe kizabera muri Camp Kigali ikindi kizabera muri Car Free Zonze nkuko nsanzwe mpakorera ibitaramo bya East African Festival.”
Kwinjira muri gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’ikirangirire mu karere uzwi nka Apolinaire ndetse n’abandi bahanzi bakunzwe muri gospel mu Rwanda, ni ukuzatanga inkunga guhera ku bihumbi bitanu kugeza ku yo umuntu azaba yifuza.
Ararika abantu bazitabira iki gitaramo, Alexis Dusabe yagize ati “Turi kugitegurana imbaraga nyinshi ku buryo uzakizamo azajya avuga ngo igihe cyose kizajya kiba nzajya nza gutera inkunga.”
Uyu muhanzi avuga ko ibi bikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije umuryango mugari muri iki gihe birimo nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ubutinganyi.
Ati “Ubutumwa bwiza no gukoranyiriza ahantu hamwe ni kimwe tugiye gukoresha tubwira abantu tuti ‘nyabuneka nimwongere mureke ko Kristu Yesu akiza’.”
Avuga kandi ko zimwe muri izi ngeso mbi zihemberwa n’ibihangano bya bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’Isi, bityo ko na bo bakwiye kwikebuka.
Ati “Indirimbo zabo zirica, zirangiza urubyiruko wenda bashobora kuba batabizi cyangwa babizi, ariko nyabuneka nibongere basubire mu ndirimbo baririmba baze dufatanye kubaka sosiyete nyarwanda. Ntabwo waririmba indirimbo zirimo ibyaha ngo ni uko uri bubone views cyangwa amafaranga kandi urimo urangiza.”
Yaboneyeho gusaba abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko na bo bakwiye kunga ubumwe, bakarushaho guhanga ibihangano byuje ubutumwa bwo kugarura mu murongo aba bataniye muri izo ngeso ndetse no kugarurira icyizere abagitakaje.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10