Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera ibikorwa by’ubutabazi Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC, nyuma y’amezi 10 iri huriro rikuye ku ngoyi abo mu mujyi wa Goma na Bukavu, ariko kuva icyo gihe Tshisekedi akabafungira amabanki.
Mu cyumweru gishize, i Paris mu Bufaransa ubwo haberaga inama yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye cyifuza gukora ibikorwa by’ubutabazi, ariko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma kikabanza gufungurwa kugira ngo ibyo bikorwa bibone uko bikorwa.
Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 rigenzura bimwe mu bice byo burasirazuba bwa DRC, yibukije ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ari bwo bafashe Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Yavuze ko nyuma y’ibohozwa ry’iyi Mijyi, Perezida Félix Tshisekedi yatanze itegeko ryo gufunga amabanki ndetse n’ibigo by’imari biciriritse byafashaga abo mu burasirazuba bwa Congo, kandi ko iki cyemezo uretse kuba kinyuranyije n’amategeko, cyari kinagamije gukandamiza Abanyekongo bo mu bwoko bwa Baswahili, bakunze kwitwa abanyamahanga.
Yakomeje avuga ko kugeza icyo gihe aba bantu bari babayeho batagira uwo bategera amaboko, byabinjije mu ihurizo ryo kubaho mu buzima bugoye bakenera uwabagoboka.
Ati “Igitangaje ni uko nyuma y’amezi icumi, ni bwo i Paris (u Bufaransa) n’andi mahanga bibutse gusaba ko batanga ubutabazi bugenewe abo bafungiwe amabanki, abatwariwe amafaranga yabo.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Akomeza agira ati “Mbega impuhwe z’abakize bitwaje ubucuruzi bw’ubutabazi. Abifuza gukora ibikorwa by’ubutabazi bihutiye gukoresha umwanya bahimba urwitwazo rushya. Ni uburyarya bwuzuye!”
Yakomeje avuga ati “Ni nk’aho aka kanya ari bwo Tshilombo yibutse ko ababa muri Kivu na bo ari Abanyekongo. Ni nk’aho ababajwe na bo, nyamara mu cyumweru gishize yaraboherereje za Soukhoï na drones ngo zibarimbure nta kurobanura.”
Nangaa kandi yakomeje anibutsa ikibazo cy’Abanyekongo bo muri Minembwe bamaze amezi atandatu basa n’abafungiwe amazi n’umuriro, bakaba bakomeje kwicwa n’inzara, “batabasha kubona umunyu, isabune, imiti ndetse n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko iyo Perezida Tshisekedi aza kugirira impuhwe aba Banyekongo ataranzwe no kwimakaza irondobwako, atari gufata icyemezo cyo gufunga amabanki.
Ati “Niba Tshisekesi yaba yisubiyeho ku munota wa nyuma akaba yifuza gufasha abaturage bacu ba Baswahili ngo babeho mu buzima busanzwe, yagakwiye gutangirira ku gufungura amabanki, akareka hakabaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo.”
Yavuze ko Abanyekongo bo muri aka gace badafite umuco wo kubaho bategeye abandi amaboko kuko bazi gukora bagatungwa n’ibyo bakuye mu kwiyuha akuya.
RADIOTV10









