Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

radiotv10by radiotv10
03/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera ibikorwa by’ubutabazi Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC, nyuma y’amezi 10 iri huriro rikuye ku ngoyi abo mu mujyi wa Goma na Bukavu, ariko kuva icyo gihe Tshisekedi akabafungira amabanki.

Mu cyumweru gishize, i Paris mu Bufaransa ubwo haberaga inama yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Igihugu cye cyifuza gukora ibikorwa by’ubutabazi, ariko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma kikabanza gufungurwa kugira ngo ibyo bikorwa bibone uko bikorwa.

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 rigenzura bimwe mu bice byo burasirazuba bwa DRC, yibukije ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ari bwo bafashe Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

Yavuze ko nyuma y’ibohozwa ry’iyi Mijyi, Perezida Félix Tshisekedi yatanze itegeko ryo gufunga amabanki ndetse n’ibigo by’imari biciriritse byafashaga abo mu burasirazuba bwa Congo, kandi ko iki cyemezo uretse kuba kinyuranyije n’amategeko, cyari kinagamije gukandamiza Abanyekongo bo mu bwoko bwa Baswahili, bakunze kwitwa abanyamahanga.

Yakomeje avuga ko kugeza icyo gihe aba bantu bari babayeho batagira uwo bategera amaboko, byabinjije mu ihurizo ryo kubaho mu buzima bugoye bakenera uwabagoboka.

Ati “Igitangaje ni uko nyuma y’amezi icumi, ni bwo i Paris (u Bufaransa) n’andi mahanga bibutse gusaba ko batanga ubutabazi bugenewe abo bafungiwe amabanki, abatwariwe amafaranga yabo.”

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Akomeza agira ati “Mbega impuhwe z’abakize bitwaje ubucuruzi bw’ubutabazi. Abifuza gukora ibikorwa by’ubutabazi bihutiye gukoresha umwanya bahimba urwitwazo rushya. Ni uburyarya bwuzuye!”

Yakomeje avuga ati “Ni nk’aho aka kanya ari bwo Tshilombo yibutse ko ababa muri Kivu na bo ari Abanyekongo. Ni nk’aho ababajwe na bo, nyamara mu cyumweru gishize yaraboherereje za Soukhoï na drones ngo zibarimbure nta kurobanura.”

Nangaa kandi yakomeje anibutsa ikibazo cy’Abanyekongo bo muri Minembwe bamaze amezi atandatu basa n’abafungiwe amazi n’umuriro, bakaba bakomeje kwicwa n’inzara, “batabasha kubona umunyu, isabune, imiti ndetse n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko iyo Perezida Tshisekedi aza kugirira impuhwe aba Banyekongo ataranzwe no kwimakaza irondobwako, atari gufata icyemezo cyo gufunga amabanki.

Ati “Niba Tshisekesi yaba yisubiyeho ku munota wa nyuma akaba yifuza gufasha abaturage bacu ba Baswahili ngo babeho mu buzima busanzwe, yagakwiye gutangirira ku gufungura amabanki, akareka hakabaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo.”

Yavuze ko Abanyekongo bo muri aka gace badafite umuco wo kubaho bategeye abandi amaboko kuko bazi gukora bagatungwa n’ibyo bakuye mu kwiyuha akuya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 2 =

Previous Post

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

Next Post

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.