Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza ibitero by’ababurwanirira, bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, rinerekana bamwe mu bagizweho ingaruka na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, ku munsi wabereyeho ibitero byagabwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abambari b’iki gisirikare cya Leta.

Iri tangazo rivuga ko “AFC/M23 iratanganza kandi yamaganye uburyarya bukabije n’ubugome bikomeje kugaragazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kwiyorobekanya ku muryango w’imbere mu Gihugu na mpuzamahanga, ko bwifuza amahoro, nyamara bugakomeza intambara mu bice byose by’urugamba, bukanarenga ku masezerano yasinyiwe i Doha tariki 15 Ugushyingo 2025.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rikomeza rivuga ko habura igihe gito ngo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washington D.C., “mu masaha ya kare yo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, ubutegersi bwa Kinshasa n’abambari babwo bagabye ibitero bikomeye by’indege ndetse n’ibyo ku butaka, byagabwe mu mihora ikurikira:…”

Ibi bice byagabwemo ibitero birimo Katogota – Luvungi; Kaziba – Hauts Plateaux; – Tchivanga – Hombo ndetse na Kasika – Mwenga.

Kanyuka yakomeje avuga ko “biragaragara ko Kinshasa (ubutegetsi bwa DRC) na Bujumbura (ubutegetsi bw’u Burundi) barenga ntacyo bitayeho” ku masezerano n’amatangazo, arimo amahame yasinywe tariki 19 Nyakanga 2025, ndetse n’ishyirwaho ry’urwego rushinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano rwashyizweho tariki 14 Ukwakira 2025.

Yavuze ko ibi ntakindi bigaragaza uretse umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa Congo, wo kurimbura bamwe mu Banyekongo hakoreshejwe iyi migambi irimo iri gucurirwa ku butaka bw’u Burundi, nk’Igihugu gikomeje kugira uruhare runini muri ibi bikorwa, cyohereza abasirikare ndetse n’imbonerakure, banakorana n’abarimo abacancuro bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Congo, bakanahabwa intwaro za rutura.

Kanyuka uvuga ko ibi bikorwa bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi z’abasivile, yavuze ko iri huriro rya AFC/M23 rigikomeye ku ntego yaryo yo kurinda no kurwana ku baturage, kandi ko ryiteguye kujya kuburizamo ibi bitero.

Iri tangazo ryanditse ryanasohokanye n’amafoto agaragaza bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’uruhande rw’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bigaragara ko biganjemo abana, bakomeretse cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 11 =

Previous Post

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

Next Post

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Related Posts

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

IZIHERUKA

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year
IMIBEREHO MYIZA

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.