Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n’itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n’inkoramutima ya Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, yishwe arasiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Magloire Paluku wari Umujyanama wa Corneille Nangaa-Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, nyuma yo kurasirwa mu muhanda mu mujyi wa Goma, umaze igihe ugenzurwa na AFC/M23.
Magloire Paluku Kavunga wishwe ku myaka 58, yavutse ku ya 12 Ukuboza 1966, i Butembo, yari umuntu uzwi cyane mu muco mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yari umunyamakuru, umwanditsi n’umusizi, umucuranzi, umunyarwenya, akaba n’umunyamakuru wa radiyo, ni na we washinze Radio Kivu 1, ikigo cy’itangazamakuru gikomeye muri ako karere.
Yari inkoramutima ya Corneille Nangaa, dore ko yari n’umujyanama we. Yanabaye kandi Umujyanam mu by’umuco n’ubuhanzi muri Minisiteri y’Umuco ya Congo mbere yo kwinjira muri AFC/M23 nyuma yo gukora nk’umuyobozi mukuru w’ishami rya Minisiteri.
Muri Nyakanga 2024, Magloire Paluku yakatiwe igihano cy’urupfu mu rubanza rwaregwagamo Corneille Nangaa n’abandi bantu 24 baregwa hamwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe. Bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, ubugambanyi, no kugira uruhare mu myivumbagatanyo mu burasirazuba bw’igihugu.
Izina rye ryagaragaye ku rutonde rw’abaregwa 25, cyane cyane uwahoze ari perezida wa CENI (Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora), Corneille Nangaa, n’abasirikare benshi ba AFC/M23. Ibyabaye ku iraswa ry’urupfu ntibirasobanuka neza.
Ihuriro AFC/M23 ryemeje amakuru y’urupfu rwa Magloire Paluku, mu itangazo ryashyize hanze, ryavuze ko yitabiye Imana mu Bitaro Bikuru bya Goma, yajyanywemo nyuma yo kuraswa, rinatangaza ko hahise hatangira iperereza.
RADIOTV10







