Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije barimo n’abicwa, kandi ko Igisirikare cy’u Burundi kibiri inyuma, kibabuza gutahuka mu Gihugu cyabo.
Ni nyuma yuko iri Huriro AFC/M23 ritangaje ko rihangayikishijwe bikomeye no kuba Abanyekongo bahungiye mu Burundi ubwo iri Huriro ryafataga umujyi wa Uvira, bangiwe gusubira mu Gihugu cyabo.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko bakomeje kwakira ubuhamya bw’abatangabuhamya benshi bavuga ko bari gukorerwa ihohoterwa.
Yagize ati “Turi kwakira ubuhamya bwinshi bw’abavandimwe bacu bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi bavuga ko bari gukorerwa ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe bamwe bakicwa bagerageza gutahuka muri DRC.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko “Abasirikare b’u Burundi, ni bo bashyirwa mu majwi ko bari kubikora.”
Ubu butumwa kandi buherekejwe n’amajwi ya bamwe mu Banyekongo bari muri iriya nkambi, bavuga ihohoterwa bari gukorerwayo.
Muri aya majwi, umwe mu Banyekongo, agira ati “Hano mu nkambi ya Gatumba turahangayitse cyane, abasirikare baraza bakatwuriza muri pandagali, bakadukubita inkoni, bakadusubiza inyuma.”
Uyu Munyekongo avuga ko abari gushaka gutahuka mu Gihugu cyabo, bari kugirirwa nabi, bakabibuzwa, ahubwo bagakubitwa bikomeye cyane.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, Kanyuka n’ubundi yari yagarutse ku kibazo cy’Abanyekongo bahungiye mu Burundi, ariko bakomeje kubura uko basubira mu Gihugu cyabo kuko kiriya Gihugu bahungiyemo cyafunze umupaka.
Kanyuka yari yatangaje ubutumwa avuga ko “AFC/M23 iragaragaza impungenge ku Banyekongo benshi bifuza gusubira mu ngo zabo ku bushake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko muri Uvira, Sangé, Luvungi, Kamanyola no mu bice bihakikije ubu bibangamiwe n’ubuyobozi bw’u Burundi nyuma yo gufunga umupaka.”
Uyu Muvugizi wa AFC/M23 yavugaga ko ibi bibaje, nyamara mu gihe iri Huriro ryo riherutse gufasha Abarundi barenga 1 000 bari bari muri Uvira, gusubira iwabo, ariko ubutegetsi bw’u Burundi bukaba bukomeje kwitambira Abanyekongo bashaka gutahuka.
RADIOTV10










