Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje gukorerwa ihohoterwa rikabije barimo n’abicwa, kandi ko Igisirikare cy’u Burundi kibiri inyuma, kibabuza gutahuka mu Gihugu cyabo.

Ni nyuma yuko iri Huriro AFC/M23 ritangaje ko rihangayikishijwe bikomeye no kuba Abanyekongo bahungiye mu Burundi ubwo iri Huriro ryafataga umujyi wa Uvira, bangiwe gusubira mu Gihugu cyabo.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko bakomeje kwakira ubuhamya bw’abatangabuhamya benshi bavuga ko bari gukorerwa ihohoterwa.

Yagize ati “Turi kwakira ubuhamya bwinshi bw’abavandimwe bacu bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi bavuga ko bari gukorerwa ihohoterwa rikabije, rimwe na rimwe bamwe bakicwa bagerageza gutahuka muri DRC.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yakomeje avuga ko “Abasirikare b’u Burundi, ni bo bashyirwa mu majwi ko bari kubikora.”

Ubu butumwa kandi buherekejwe n’amajwi ya bamwe mu Banyekongo bari muri iriya nkambi, bavuga ihohoterwa bari gukorerwayo.

Muri aya majwi, umwe mu Banyekongo, agira ati “Hano mu nkambi ya Gatumba turahangayitse cyane, abasirikare baraza bakatwuriza muri pandagali, bakadukubita inkoni, bakadusubiza inyuma.”

Uyu Munyekongo avuga ko abari gushaka gutahuka mu Gihugu cyabo, bari kugirirwa nabi, bakabibuzwa, ahubwo bagakubitwa bikomeye cyane.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, Kanyuka n’ubundi yari yagarutse ku kibazo cy’Abanyekongo bahungiye mu Burundi, ariko bakomeje kubura uko basubira mu Gihugu cyabo kuko kiriya Gihugu bahungiyemo cyafunze umupaka.

Kanyuka yari yatangaje ubutumwa avuga ko “AFC/M23 iragaragaza impungenge ku Banyekongo benshi bifuza gusubira mu ngo zabo ku bushake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko muri Uvira, Sangé, Luvungi, Kamanyola no mu bice bihakikije ubu bibangamiwe n’ubuyobozi bw’u Burundi nyuma yo gufunga umupaka.”

Uyu Muvugizi wa AFC/M23 yavugaga ko ibi bibaje, nyamara mu gihe iri Huriro ryo riherutse gufasha Abarundi barenga 1 000 bari bari muri Uvira, gusubira iwabo, ariko ubutegetsi bw’u Burundi bukaba bukomeje kwitambira Abanyekongo bashaka gutahuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Next Post

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Related Posts

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

IZIHERUKA

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye
AMAHANGA

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.