Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
09/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo ryamaganamo ibikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu ku bibera muri Kivu zombi, rikanagaragazamo ibyaha rishinja ubutegetsi bwa DRC burangajwe imbere na Perezida Félix Tshisekedi.

Ni mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, ryashyizweho Umukono n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa.

Muri iri tangazo ryamagana ibyatangajwe na Komisiyo ya LONI muri Raporo ngo igaragaza ibibera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, n’iya Ruguru, iri Huriro AFC/M23, ryatangaje ko ibyo birego “bidafite ishingiro” izo mpuguke z’uyu Muryango w’Abibumbye zitigeze zikora iperereza ryimbitse ngo zigere aho zivuga ko habereye ibyo zishinja iri Huroro.

AFC/M23 ivuga ko ahubwo ibi byose ari propaganda, kuko impuguke za Loni ziyemeje “gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa bushinjwa ruswa n’ihohoterwa.”

AFC/M23 yavuze ko ibikorwa byayo byo kugarura umutekano, amahoro n’imishinga y’iterambere mu bice yafashe, bishimwa n’abaturage, mu gihe Leta ya Kinshasa ishinjwa gukomeza “gukoresha imvugo z’urwango no gushyiraho uburyo bwo guha intwaro abaturage kugira ngo barwane hagati yabo.”

Itangazo ry’iri Huriro rivuga kandi ko niba ibirego bidafite ishingiro bidahagaritswe, AFC/M23 izashaka icyo ibikoraho nk’umuryango wemewe n’amategeko hashingiwe ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, kuko abaturage bamaze kubona inyungu z’imirimo yawo.

AFC/M23 kandi yagaragaje ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi; ari byo:

  • Gukoresha FDLR n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kurwanya abaturage;
  • Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu magereza nka Makala, Ndolo na Kasapa;
  • Kwica no gufata bugwate abatavuga rumwe n’ubutegetsi;
  • Gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka CODECO na ADF mu kwica abaturage b’inzirakarengane muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru;
  • Kurwanya Abanyamulenge no kubabuza serivisi z’ibanze.

AFC/M23 ivuga ko itazigera yemera gukomeza gutegwa imitego y’ibinyoma bya poropaganda, ahubwo izakomeza gusobanura ukuri kw’ibibera muri DRC, inashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba nyirabayazana w’umutekano muke n’ihohoterwa byugarije abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Next Post

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

Related Posts

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

by radiotv10
30/10/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’umwaka usubitse umusirikarekazi Adjudante Béanche Sarah Ebabi...

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

IZIHERUKA

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years
MU RWANDA

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

30/10/2025
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.