Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo ryamaganamo ibikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu ku bibera muri Kivu zombi, rikanagaragazamo ibyaha rishinja ubutegetsi bwa DRC burangajwe imbere na Perezida Félix Tshisekedi.
Ni mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, ryashyizweho Umukono n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa.
Muri iri tangazo ryamagana ibyatangajwe na Komisiyo ya LONI muri Raporo ngo igaragaza ibibera mu Ntara ya Kivu y’Epfo, n’iya Ruguru, iri Huriro AFC/M23, ryatangaje ko ibyo birego “bidafite ishingiro” izo mpuguke z’uyu Muryango w’Abibumbye zitigeze zikora iperereza ryimbitse ngo zigere aho zivuga ko habereye ibyo zishinja iri Huroro.
AFC/M23 ivuga ko ahubwo ibi byose ari propaganda, kuko impuguke za Loni ziyemeje “gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa bushinjwa ruswa n’ihohoterwa.”
AFC/M23 yavuze ko ibikorwa byayo byo kugarura umutekano, amahoro n’imishinga y’iterambere mu bice yafashe, bishimwa n’abaturage, mu gihe Leta ya Kinshasa ishinjwa gukomeza “gukoresha imvugo z’urwango no gushyiraho uburyo bwo guha intwaro abaturage kugira ngo barwane hagati yabo.”
Itangazo ry’iri Huriro rivuga kandi ko niba ibirego bidafite ishingiro bidahagaritswe, AFC/M23 izashaka icyo ibikoraho nk’umuryango wemewe n’amategeko hashingiwe ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, kuko abaturage bamaze kubona inyungu z’imirimo yawo.
AFC/M23 kandi yagaragaje ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi; ari byo:
- Gukoresha FDLR n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kurwanya abaturage;
- Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu magereza nka Makala, Ndolo na Kasapa;
- Kwica no gufata bugwate abatavuga rumwe n’ubutegetsi;
- Gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka CODECO na ADF mu kwica abaturage b’inzirakarengane muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru;
- Kurwanya Abanyamulenge no kubabuza serivisi z’ibanze.
AFC/M23 ivuga ko itazigera yemera gukomeza gutegwa imitego y’ibinyoma bya poropaganda, ahubwo izakomeza gusobanura ukuri kw’ibibera muri DRC, inashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba nyirabayazana w’umutekano muke n’ihohoterwa byugarije abaturage.
RADIOTV10