Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace ka Mapendo mu Mujyi wa Goma.
Ni ubufasha bwatanzwe na Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, nyuma y’amasaha macye hadutse iyi nkongi y’umuriro.
Iyi nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo ku ya 27 Mutarama ahagana saa tatu, yangije ibikorwa binyuranye muri aka gace ka Mapendo muri Birere muri Kisangani muri uriya mujyi wa Goma.
Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru washyizweho n’Ihuriro AFC/M23, Bahati Musanga Erasto yatangaje ko ubuyobozi bw’Iyi Ntara bwifatanyije n’imiryango 64 yagizweho ingaruka n’iyi nkongi y’umuriro.
Yanatangaje kandi ko ubuyobozi butanze ubutabazi bw’ibanze kuri iyi miryango yose hamwe, burimo amabati 1 280 yo kubakisha no gusana inzu zangijwe n’iyi nkongi.
Muri ibi byatanzwe hose hamwe, harimo kandi imifuka 640 ya sima na yo izakoreshwa mu kubaka, ndetse n’imifuka 64 y’umuceri yo kugoboka iyi miryango yahishije ibyari mu nzu zahiye birimo n’ibiribwa.
Buri muryango wagenewe amabati 20, imifuka 10 ya sima, ndetse n’umufuka umwe w’umuceri.
Bahati Musanga Erasto yavuze ko ubu bufasha buje mu rwego rw’ubutabazi, mu gufasha iyi miryango kubona ibyo kurya ndetse no kuyorohereza kubaka no gusana inzu zabo zangiritse.
Abahawe ubu butabazi, bashimye Guverineri ku bwo kugobokwa mu buryo bwihuse, ibintu batigeze babona mbere yuko Ihuriro AFC/M23 ryatangira kuyobora uyu mujyi wa Goma.



RADIOTV10









