Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

radiotv10by radiotv10
28/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma bakorana kimwe n’uko rikorana n’Igihugu cya Uganda.

Ni nyuma yuko Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana agize icyo avuga ku mikoranire y’u Rwanda na AFC/M23, ariko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibitangazamakuru bibushyigikiye bakabisamira hejuru, bubikoresha ko bashimangira ikinyoma cyabo ko iki Gihugu gifasha ririya Huriro.

Ni mu gihe u Rwanda rwamaganye kenshi ibirego by’ibinyoma rushinjwa ko rufasha Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa bamwe muri benewabo.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko itangazamakuru rikorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa ryasobanuye nabi ibyatangajwe na Ambasaderi, rikabiha igisobanuro gihabanye n’ukuri.

Ati “Madamu Ambasaderi yavuze ibijyanye n’imikoranire (Collaboration) ariko mu bisobanuro by’abanyamakuru, bavuga guterwa inkunga (soutenir), ni umukino wo kuyobya abantu. Ese ni mu yihe Dictionaire (Inkoranyamagambo) y’Igifaransa bavuga ko ‘collaborer [gukorana]’ bisobanura ‘Soutenir [gufasha]?’ nta na hamwe.”

 

Gurakorana ntibisobanuye guterwa inkunga

Corneille Nangaa yemeza ko aramutse abajijwe ko AFC/M23 ikorana n’u Rwanda, igisubizo yatanga cyoroshye, kandi ko atari na rwo gusa rukorana n’iri Huriro.

Ati “Ese uravuga ko gukorana (Collaborer/collaborate) bisobanuye guterwa inkunga? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda?, ndabyemereza hano ko dukorana. Ese dukorana n’u Rwanda gusa, ashwi, dukorana ndetse na Uganda.”

Yavuze ko hari ingingo zinyuranye iri Huriro rishobora gukoranamo n’u Rwanda, atanga ingero, zirimo nko mu rwego rw’umutekano dore ko impande zombi zinahuje ikibazo cy’umutwe wa FDLR uri mu byatumye havuka ririya Huriro kubera kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi ukaba unafite intego yo gutera u Rwanda.

Ati “Abarwanyi ba FDLR bafite intego yo kujya guhungabanya ubutegetsi bwa Kigali kandi bari muri Congo bariho barica abaturage, bagateza ihungabana ry’umutekano. Ni ikibazo duhuriyeho. Kurandura uyu mutwe, ni ikintu kinaraje inshinga cyane u Rwanda.”

Yavuze kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, hari abarwanyi benshi ba FDLR iri Huriro ryagiye rifata rikaboherereza u Rwanda. Ati “None se iyo si imikoranire.”

Akomeza agira ati “Indi ngingo, dusangiye n’u Rwanda bimwe mu bice byo ku mipaka, hari Petite Barriere, hari Grande Barriere i Goma, i Bukavu hari Umupaka w’i Cyangugu, i Bunagana ku rundi ruhande dufite indi mipaka.

Mwaba muzi umubare w’abantu yaba ari Abanyekongo cyangwa Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga bakora ingendo bajya cyangwa bava mu Gihugu kimwe bakoresheje iyi mipaka? Ni abantu barenga ibihumbi mirongo ine ku munsi. Ibyo bivuze iki?, kuri buri mupaka hari abashinzwe abinjira n’abasohoka b’u Rwanda ndetse n’abacu. Uko ni ugukorana, turakorana, kandi si u Rwanda gusa, ahubwo no mu majyaruguru yacu i Bunagana, za Kishasha, hari imipaka dufitanye na Uganda, na bo turakorana.”

Corneille Nangaa avuga ko imikoranire ya AFC/M23 n’u Rwanda ihari rwose kandi ko atari rwo gusa ahubwo ko iri no kuri Uganda, ariko ko ibyo bitavuze ko ibyo Bihugu bitera inkunga iri huriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Next Post

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.