Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma bakorana kimwe n’uko rikorana n’Igihugu cya Uganda.
Ni nyuma yuko Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana agize icyo avuga ku mikoranire y’u Rwanda na AFC/M23, ariko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibitangazamakuru bibushyigikiye bakabisamira hejuru, bubikoresha ko bashimangira ikinyoma cyabo ko iki Gihugu gifasha ririya Huriro.
Ni mu gihe u Rwanda rwamaganye kenshi ibirego by’ibinyoma rushinjwa ko rufasha Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa bamwe muri benewabo.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko itangazamakuru rikorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa ryasobanuye nabi ibyatangajwe na Ambasaderi, rikabiha igisobanuro gihabanye n’ukuri.
Ati “Madamu Ambasaderi yavuze ibijyanye n’imikoranire (Collaboration) ariko mu bisobanuro by’abanyamakuru, bavuga guterwa inkunga (soutenir), ni umukino wo kuyobya abantu. Ese ni mu yihe Dictionaire (Inkoranyamagambo) y’Igifaransa bavuga ko ‘collaborer [gukorana]’ bisobanura ‘Soutenir [gufasha]?’ nta na hamwe.”
Gurakorana ntibisobanuye guterwa inkunga
Corneille Nangaa yemeza ko aramutse abajijwe ko AFC/M23 ikorana n’u Rwanda, igisubizo yatanga cyoroshye, kandi ko atari na rwo gusa rukorana n’iri Huriro.
Ati “Ese uravuga ko gukorana (Collaborer/collaborate) bisobanuye guterwa inkunga? Oya. Ese dukorana n’u Rwanda?, ndabyemereza hano ko dukorana. Ese dukorana n’u Rwanda gusa, ashwi, dukorana ndetse na Uganda.”
Yavuze ko hari ingingo zinyuranye iri Huriro rishobora gukoranamo n’u Rwanda, atanga ingero, zirimo nko mu rwego rw’umutekano dore ko impande zombi zinahuje ikibazo cy’umutwe wa FDLR uri mu byatumye havuka ririya Huriro kubera kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi ukaba unafite intego yo gutera u Rwanda.
Ati “Abarwanyi ba FDLR bafite intego yo kujya guhungabanya ubutegetsi bwa Kigali kandi bari muri Congo bariho barica abaturage, bagateza ihungabana ry’umutekano. Ni ikibazo duhuriyeho. Kurandura uyu mutwe, ni ikintu kinaraje inshinga cyane u Rwanda.”
Yavuze kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, hari abarwanyi benshi ba FDLR iri Huriro ryagiye rifata rikaboherereza u Rwanda. Ati “None se iyo si imikoranire.”
Akomeza agira ati “Indi ngingo, dusangiye n’u Rwanda bimwe mu bice byo ku mipaka, hari Petite Barriere, hari Grande Barriere i Goma, i Bukavu hari Umupaka w’i Cyangugu, i Bunagana ku rundi ruhande dufite indi mipaka.
Mwaba muzi umubare w’abantu yaba ari Abanyekongo cyangwa Abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga bakora ingendo bajya cyangwa bava mu Gihugu kimwe bakoresheje iyi mipaka? Ni abantu barenga ibihumbi mirongo ine ku munsi. Ibyo bivuze iki?, kuri buri mupaka hari abashinzwe abinjira n’abasohoka b’u Rwanda ndetse n’abacu. Uko ni ugukorana, turakorana, kandi si u Rwanda gusa, ahubwo no mu majyaruguru yacu i Bunagana, za Kishasha, hari imipaka dufitanye na Uganda, na bo turakorana.”
Corneille Nangaa avuga ko imikoranire ya AFC/M23 n’u Rwanda ihari rwose kandi ko atari rwo gusa ahubwo ko iri no kuri Uganda, ariko ko ibyo bitavuze ko ibyo Bihugu bitera inkunga iri huriro.
RADIOTV10










