Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangije intambara yeruye igamije kurimbura Abanyamulenge, bukaba bwanazanye abasirikare ibihumbi 30 bo gukoresha muri uyu mugambi mubisha, no gukoresha mu rugamba rwo kwisubiza ibice byabohojwe.
Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda nyuma yuko mu misozi ya Minembwe hakomeje kuraswa ibisasu bya rutura bikorwa n’uruhande rwa Leta ya Congo.
Dr Balinda avuga ko ibi byose biri kuba mu gihe i Doha hari hakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano, ariko ko bigaragara ko uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa n’ubutetegsi bwayo burangajwe imbere na Felix Tshisekedi, rutabikozwa.
Ati “Batoranyije inzira y’intambara. Ubu ngubu yatangije intambara yeruye, cyane cyane igamije gukuraho bene wacu b’Abanyamulenge hariya mu misozi ya Minembwe, aho yashyize abasirikare barenga ibihumbi mirono itatu (30 000) kugira ngo babamare babarimbure.”
Dr Balinda avuga kandi ko uruhande bahanganye rwanagabye ibindi bitero mu gace ka Luhwinja muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bigamije kwisubiza Umujyi wa Bukavu umaze igihe uri mu maboko ya AFC/M23.
Ati “Agamije gusatira Umujyi wa Bukavu ngo awufate, yigarurire n’ikibuga cy’indege cya Kavumu ndetse aze asatira na Goma hano.”
Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda akomeza agaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere imirwano, akavuga ko ababurwanirira banagabye ibitero i Walikale mu mugambi wo kwisubiza ibice byamaze kubohorwa n’iri Huriro.
Ati “Agamije kugera Masisi no kuza za Mushaki, za Lubaya zose akazisubiza. Mbese agamije kwisubiza uduce twose Alliance Fleuve Congo/M23 yamaze kugeramo, ashaka no gutsembatsemba no kurimbura Abakongomani badutuyemo.”
Dr Balinda avuga ko Ihuriro AFC/M23 ridashobora kwemera ko uruhande bahanganye rugera kuri iyi migambi yabwo, yo kurimbura abaturage, aho yanagarutse ku bufatanye bwa FARDC n’igisirikare cy’u Burundi.
Ati “Bashakaga gutera mu Bwiza kugira ngo bamare impunzi zari zaduhungiyeho, aho ni ho twavuze tuti ‘noneho uyu ni umurongo utukura’ ntabwo twakwemera ko bamara abantu b’inzirakarengane baduhungiyeho, aho ni ho twafashe iya mbere, turengera abo bantu, nta n’umwe wagize icyo aba turanabakurikirana, Kitchanga mwabonye icyabereyeyo.”
Dr Balinda avuga ko nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbere inzira y’intambara, ariko iri Huriro AFC/M23 ryo rikibona ko umuti w’ibibazo ntahandi wava atari mu biganiro, kandi ko rikibifitiye ubushake.
RADIOTV10