Abatanga serivisi z’inzu zita ku bwiza bw’abari n’abategarugori muri Afghanistan, batangiye gufunga imiryango bashyira mu bikorwa itegeko riherutse gufatwa n’Abatalibani risaba izi nzu gufunga burundu.
Ni icyemezo cyakiriwe nabi n’abatangaga izo serivise biganjemo abagore bavuga ko ari umugambi w’Abatalibani wo gukomeza gukandamiza abagore ndetse babasubiza inyuma.
Uretse guhagarika ibyo bikorwa, muri Afghanistan abagore ntibemerewe gutwara ibinyabiziga, kujya mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, ntibemerewe kandi kugera ku bibuga bikinirirwaho imikino itandukanye cyangwa ahandi ho kwidagadurira, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizwi nka gym ndetse n’ibindi.
Si ibyo gusa, kuko kuva mu kwezi kwa Kanama 2021 ubwo Abatalibani bageraga i Kabul bongeye gutegeka abagore n’abakobwa kwitwikira umubiri wose mu gihe bari mu ruhame.
Angela Alizadeh, umwe wakoraga ibyo gutunga ubwiza bw’abagore yagarutse kuri ibi bibazo bikandamiza abagore.
Yagize ati “Nta burezi nta kaminuza, n’amashuli yarafunzwe. Ibintu byose byarahagaritswe. Ubu byanyobeye ndibaza aho najya cyangwa icyo nakora. Ubu nihe nakura icyo gutungisha umuryano wanjye.”
Umutwe w’Abatalibani uvuga ko ngo guhagarika izo nzu z’ubwiza bw’abagore, ari uburyo bwo kurengera imiryango ikennye itabashaga kuyajyamo ariko kandi ngo abenshi mu bakora ibyo ntibahuza n’amahame ya Islam nkuko byatangajwe na Minisiteri ifite mu nshingano kubungabunga umuco.
Mu bihe bitandukanye kandi ikibazo cy’uburenganzira bw’abakobwa n’abagore cyakunze kuvugwaho, icyakora n’ubu ntikirabonerwa umuti cyane aho muri Afghanistan.
Mu nama mpuzamahanga yita ku iterambere ry’abagore Women deliver 2023 iherutse kubera i Kigali mu Rwanda, iki kibazo cyongeye kugarukwaho na Sabana Basiji Bashikh washinze ishuli ry’abakobwa bo muri Afghanistan SOLA, agaruka ku bibazo bikomeye mu Gihugu cye bibangamira abari n’abategarugori
Yagize ati “Ikibazo cy’imbere mu Gihugu ni uko Afghanistan ari cyo Gihugu cyonyine kuri uyu Mubumbe aho bibujijwe n’amategeko ko umwana w’umukubwa yakwiga amashuri yisumbuye.
Birababaje kandi biteye isoni kuba ndi kuvuga ibintu nk’ibyo. Bikwiriye kwitabwaho ndetse Isi yose ikabimenya ko Afghanistan nk’Igihugu usanga umwana w’umukobwa abujijwe kuba yabona bimwe mu bintu by’ibanze ku burenganzira bwa muntu.”
Abatalibani basubiranye ubutegetsi mu 2021, icyo gihe bavugaga ko nta mahame asubiza ahasi abakobwa azagarukaho, icyakora bidateye kabiri bagenda bakaza ingamba nubwo n’uyu munsi imiryango mpuzamahanga itandukanye ntacyo ibikoraho.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10