AFROBASKT2021: Angola yabonye itike ya ¼ ibanje gutsinda Misiri mu mukino wa kamarampaka

Ikipe y’igihugu ya Angola yabonye itike ya ¼ cy’irangiza mu mukino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball nyuma yo gutsinda Misiri amanota 70-62 (16-15, 17-10, 19-16, 18-21). Mu mikino ya 1/4, Angola izahura na Senegal.

Ni umukino wa kamarampaka uhuza amakipe aba yarasoje imikino y’amatsinda ari ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu bityo ikipe itsinze uwo mukino ihita igana muri ¼ kuri ubu ikipe ibaye iya mbere mu itsinda ihita ijyayo itabanje gukina umukino wa kamarampaka.

Muri uyu mukino, Gerson Goncalves wa Angola yatsinzemo amanota 13 mu minota 26’38” yamaze mu kibuga mu gihe Carlos Morais umukinnyi ukomeye wa Angola yatsinze amanota 16 mu minota 25’09” yamaze mu kibuga.

Ku ruhande rwa Misiri, Omar Farag yakinnye iminota 18’42” atsinda amanota 11, Ehab Saleh yakinnye 29’50” atsinda amanota icumi (10).

Mu mikino y’amatsinda, ikipe ya Angola yari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yari mu itsinda rya kabiri (B) aho yari kumwe na Tunisia, Republique Centre Afrique na Guinea igomba guhura n’u Rwanda ku mugoroba w’uyu wa mbere.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts