Colonel Michael Randrianirina w’Ingabo za Madagascar, wari uyoboye abasirikare bigumuye bakifatanya n’urubyiruko mu myigaragambyo, yatangaje ko Igisirikare cyafashe ubutegetsi bw’iki Gihugu kibukuyeho Perezida Andry Rajoelina.
Colonel Michael Randrianirina yabwiye radiyo y’igihugu, ko ubutegetsi buri mu maboko yabo. Ati “Twafashe ubutegetsi”.
Yongeyeho ko igisirikare gisenye inzego zose za leta uretse Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite wari umaze gutora icyemezo cyo gukura Perezida Rajoelina ku butegetsi iminota mike mbere y’uko atangaza ayo makuru.
Nyuma yo kwifatanya n’abigaragambya, uyu Col Michael Randrianirina yanagaragaye atanga ijambo ku bari bateraniye imbere y’inzu y’umujyi ku muhanda wa Independence mu gihe cy’imyigaragambyo y’Igihugu yari iyobowe n’urubyiruko rwamagana ibura rya buri gihe ry’amashanyarazi n’amazi,
Kuri ubu amakuru avuga ko Perezida Andry Rajoelina wahiritswe ku butegetsi yahawe ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bufaransa.
RADIOTV10