Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze guta muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye mu rugomo mu Mujyi wa Kigali, bahohotera umumotari, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ni nyuma yuko Polisi y’u Rwanda itangaje ko yatangiye gukurikirana ibya kiriya kibazo cyari cyagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho yerekanaga abo banyamahanga bari gukubita umumotari.

Ubwo ubuyobozi bw’uru rwego bwasubizaga uwari washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwagize buti “Twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Amakuru agezweho ubu, yemeza ko hamaze gutabwa muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye muri ruriya rugomo rwabereye ahazwi nk’i Gasave mu Murenge wa Gisozi.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, wavuze ko hafaswe abanyamahanga babiri nyuma ya ruruya rugomo bagaragayemo.

Yagize ati “Twafashe babiri babigaragayemo, barimo bigwaho kugira ngo bafatirwe imyanzuro kandi abafata imyanzuro ntabwo ari polisi, ni izindi nzego.”

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko aba banyamahanga babiri, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, mu gihe hagitegerejwe icyemezo bazafatirwa.

Mu byemezo biteganywa n’amategeko, harimo kuba baburanishirizwa mu Rwanda bagahanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda rwabereyemo biriya bikorwa ubundi bakaba bakoherezwa iwabo kuharangiriza ibihano, cyangwa bagasubizwa iwabo.

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano na biriya bikorwa byagaragaye kuri bariya, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura. Muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.

Mu bihe binyuranye, bamwe mu Banyarwanda bakunze kuvuga inzego zidaha uburemere ikibazo cy’abanyamahanga bahohotera Abanyarwanda, mu gihe Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu n’umwe uri ku butaka bw’u Rwanda uri hejuru y’amategeko.

ACP Rutikanga ati “Kimwe n’undi muturarwanda uwo ari we wese, yaba akoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyo kwiba, ubujura, icyo guhohotera undi arahanwa mu buryo bukurikije amategeko. Yaba ari umunyamahanga hakaba hafatwa n’icyemezo cy’uko asubizwa iwabo kandi birakorwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi avuga ko inzego z’u Rwanda ziri gukora akazi kazi kuri iki kibazo, akizeza Abanyarwanda ko atari ikibazo cyananiranye nk’uko bamwe babivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Next Post

Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

Eng.-Other talks between Rwanda and the DRC have made progress toward neutralizing the FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.