Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze guta muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye mu rugomo mu Mujyi wa Kigali, bahohotera umumotari, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ni nyuma yuko Polisi y’u Rwanda itangaje ko yatangiye gukurikirana ibya kiriya kibazo cyari cyagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho yerekanaga abo banyamahanga bari gukubita umumotari.
Ubwo ubuyobozi bw’uru rwego bwasubizaga uwari washyize aya mashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwagize buti “Twatangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”
Amakuru agezweho ubu, yemeza ko hamaze gutabwa muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye muri ruriya rugomo rwabereye ahazwi nk’i Gasave mu Murenge wa Gisozi.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, wavuze ko hafaswe abanyamahanga babiri nyuma ya ruruya rugomo bagaragayemo.
Yagize ati “Twafashe babiri babigaragayemo, barimo bigwaho kugira ngo bafatirwe imyanzuro kandi abafata imyanzuro ntabwo ari polisi, ni izindi nzego.”
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko aba banyamahanga babiri, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, mu gihe hagitegerejwe icyemezo bazafatirwa.
Mu byemezo biteganywa n’amategeko, harimo kuba baburanishirizwa mu Rwanda bagahanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda rwabereyemo biriya bikorwa ubundi bakaba bakoherezwa iwabo kuharangiriza ibihano, cyangwa bagasubizwa iwabo.
Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’amezi 12 ashize, hagagaragaye abanyamahanga 240 bakekwaho ibyaha bifitanye isano na biriya bikorwa byagaragaye kuri bariya, birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura. Muri abo banyamahanga bafashwe bakekwaho ibyo byaha, harimo 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.
Mu bihe binyuranye, bamwe mu Banyarwanda bakunze kuvuga inzego zidaha uburemere ikibazo cy’abanyamahanga bahohotera Abanyarwanda, mu gihe Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu n’umwe uri ku butaka bw’u Rwanda uri hejuru y’amategeko.
ACP Rutikanga ati “Kimwe n’undi muturarwanda uwo ari we wese, yaba akoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyo kwiba, ubujura, icyo guhohotera undi arahanwa mu buryo bukurikije amategeko. Yaba ari umunyamahanga hakaba hafatwa n’icyemezo cy’uko asubizwa iwabo kandi birakorwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi avuga ko inzego z’u Rwanda ziri gukora akazi kazi kuri iki kibazo, akizeza Abanyarwanda ko atari ikibazo cyananiranye nk’uko bamwe babivuga.
RADIOTV10







