Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino w’ishiraniro wa APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports utegerejwe n’abatari bacye, wamaze guhabwa umusifuzi uzawuyobora n’abazamufasha.

Ni umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude bakunda kwita ’Cucuri’ uzaba ari umusifuzi wo hagati, aho azaba ayoboye uyu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports, ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025.

Ni umukino amakipe yombi akeneye gutsinda, cyane cyane APR FC irushwa amanota abiri na Rayon sport, kuko n’itsinda uyu mukino bizatuma ifata umwanya wa mbere.

Uyu mukino ufite byinshi uvuze ku ikipe ishobora kwegukana Shampiyona ya 2024-2025, uzaba ku Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro,

Uretse Umusifuzi Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ uzaba ari uwo hagati, azafashwa n’abandi basifuzi bazazaba bamwungirije na bo bakaba ari abasifuzi mpuzamahanga, aho umwungiriza wa mbere azaba ari Karangwa Justin nk’Umusifuzi wa mbere wungirije, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari Umusifuzi wa Kane.

Ishimwe Jean Claude aheruka gusifura umukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu mwaka ushize w’imikino hari tariki ya 09 Werurwe 2024, urangira ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Aya makipe yombi asanzwe ahatanira ibikombe muri ruhago nyarwanda, agiye guhura n’ubundi aryana isataburenge, dore ko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo ifite amanota 42, mu gihe APR FC ya kabiri, ifite amanota 42.

Ishimwe Jean Claude yahawe kuzasifura uyu mukino w’ishiraniro
APR na Rayon zigiye guhura ziryana isataburenge

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =

Previous Post

U Rwanda rwaganiriye n’ikindi Gihugu cy’i Burayi ku byo muri Congo

Next Post

Hatangajwe ibyagarutsweho mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo yitabiriwe n’abarimo Tshisekedi

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyagarutsweho mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo yitabiriwe n’abarimo Tshisekedi

Hatangajwe ibyagarutsweho mu nama idasanzwe yiga ku bya DRCongo yitabiriwe n’abarimo Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.