Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuganga w’umugabo w’imyaka 29 ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro.
Ni amakuru yamenyekanye mu masaha y’ikigoroba kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ubwo umukobwa w’imyaka 19 wari wagiye kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima yabibwiraga ababyeyi be.
Amakuru dukesha inzego z’ibanze, avuga ko uyu mukobwa yavuze ko umuganga witwa Emmanuel yamusambanyije ubwo yari yagiye kwivuza, aho yari ari kwisuzumishiriza, muri iri vuriro riherereye mu Muduguru wa Mpoga mu Kagari ka Kamanu.
Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwenge, ubwo yari akimara kubibwira ababyeyi be, bahise bajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyakabuye, ruhita ruta muri yombi uyu muganga, akaba ari na ho acumbikiwe ubu.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, wavuze ko uyu mukobwa yatanze amakuru ubwo yari ageze mu rugo avuye kwa muganga.
Kimonyo Kamali Innocent yagize ati “Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB.”
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abandi bashobora guhura n’ihohoterwa nk’iri, ko batajya babihishira ahubwo ko bajya babivuga mu gihe byababayeho kugira ngo n’ababikora bazacike kuri ibi byaha.
RADIOTV10