Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aho inzovu zirwaniye: Ubukungu bwa Afurika nibwo bwatangiye kuzahazwa cyane n’intambara

radiotv10by radiotv10
04/03/2022
in MU RWANDA
0
Aho inzovu zirwaniye: Ubukungu bwa Afurika nibwo bwatangiye kuzahazwa cyane n’intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko intambara y’u Burusiya na Ukraine yiyongereye kuri COVID-19, bikaba byahise bigira ingaruka cyane ku bukungu ku Mugabane wa Afurika.

Mu Rwanda, muri iki cyumweru ibiciro ku masoko byazamutse mu buryo butunguranye, bikaba binakomeje gutuma bamwe mu baturage biyasira bavuga ko byakabije.

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2022, mu Rwanda habereye inama yiga ku kwihutisha gahunda y’intego z’iterambere rirambye, yaragararijwemo ko ikibazo cy’intamaba y’u Burusiya na Ukraine ije yiyongera mu bikomeje gukoma mu nkokora iyi gahunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu mu muryango w’Abibumbye, Vera Songwe, avuga ko muri minsi irindwi iyi ntambara itangiye, byahise bigira ingaruka zikomeye ku Banyafurika.

Yagize ati “Twamaze kubona ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byamaze kuzamuka ku Mugabane wa Afurika. Ariko hari n’ahandi byamanutse. Kubera ko n’isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika ritarakora neza, habayeho ibura ry’umusaruro w’ingano. Kandi hari ibihugu byo kuri uyu Mugabane biwufite mwinshi ahandi bakawubura. Ingano nyinshi ibihugu byacu bizikura muri Ukraine. None intambara zidushyize mu bibazo.”

Vera Songwe uvuga ko ibibazo nk’ibi byaherukaga muri 2008, iby’ubu bije byiyongera ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Ibihugu byose, bikaba byitezweho ingaruka zikomeye.

Ati “inzara n’ubukene biri kwiyonge ku rwego rudasanzwe. Intambara n’umutekano mucye na byo bikomeje kuba imbogamizi ku mibereho y’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi twizerega ko tugiye kuzahura ubukungu, none intambara zo muri Ukraine zongeye kuba umuzigo ku rugamba rwo kuzamura imibeho y’abaturage bacu none iri kurushaho kuzahara.”

Perezida Kagame Paul yatangije iyi nama

Perezida Kagame yavuze ko mbere ya COVID-19, umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu wari uri ku gipimo gishimishije, akavuga ko hakenewe gushyira hamwe mu guhanga n’ibi bibazo.

Yagize ati “Umugabane wa Afurika ugomba kwishakamo amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere; ariko bakibanda ku rwego rw’ubuzima.”

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko uru rugendo rwo kugera ku cyerekezo cy’iterambere rirambye cyo muri 2030 na 2063 bitoroshye.

Berekana ko 17% y’Ibihugu byo muri Afurika bishobora kwisanga mu muzigo w’amadeni ndetse ngo 5% yabyo byamaze kugaragaza ko bitagishoboye kwishyura amadeni y’amahanga.

Iyi nama yabereye mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + fifteen =

Previous Post

Perezida wa Ukraine wagezwe amajanja n’amatsinda kabuhariwe mu kwica amaze kurusimbuka ubugiragatatu

Next Post

Birarushaho kuba bibi- Macron yatelefonnye Putin amuhakanira guhagarika intambara

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Birarushaho kuba bibi- Macron yatelefonnye Putin amuhakanira guhagarika intambara

Birarushaho kuba bibi- Macron yatelefonnye Putin amuhakanira guhagarika intambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.