Aho inzovu zirwaniye: Ubukungu bwa Afurika nibwo bwatangiye kuzahazwa cyane n’intambara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko intambara y’u Burusiya na Ukraine yiyongereye kuri COVID-19, bikaba byahise bigira ingaruka cyane ku bukungu ku Mugabane wa Afurika.

Mu Rwanda, muri iki cyumweru ibiciro ku masoko byazamutse mu buryo butunguranye, bikaba binakomeje gutuma bamwe mu baturage biyasira bavuga ko byakabije.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2022, mu Rwanda habereye inama yiga ku kwihutisha gahunda y’intego z’iterambere rirambye, yaragararijwemo ko ikibazo cy’intamaba y’u Burusiya na Ukraine ije yiyongera mu bikomeje gukoma mu nkokora iyi gahunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu mu muryango w’Abibumbye, Vera Songwe, avuga ko muri minsi irindwi iyi ntambara itangiye, byahise bigira ingaruka zikomeye ku Banyafurika.

Yagize ati “Twamaze kubona ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byamaze kuzamuka ku Mugabane wa Afurika. Ariko hari n’ahandi byamanutse. Kubera ko n’isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika ritarakora neza, habayeho ibura ry’umusaruro w’ingano. Kandi hari ibihugu byo kuri uyu Mugabane biwufite mwinshi ahandi bakawubura. Ingano nyinshi ibihugu byacu bizikura muri Ukraine. None intambara zidushyize mu bibazo.”

Vera Songwe uvuga ko ibibazo nk’ibi byaherukaga muri 2008, iby’ubu bije byiyongera ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Ibihugu byose, bikaba byitezweho ingaruka zikomeye.

Ati “inzara n’ubukene biri kwiyonge ku rwego rudasanzwe. Intambara n’umutekano mucye na byo bikomeje kuba imbogamizi ku mibereho y’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi twizerega ko tugiye kuzahura ubukungu, none intambara zo muri Ukraine zongeye kuba umuzigo ku rugamba rwo kuzamura imibeho y’abaturage bacu none iri kurushaho kuzahara.”

Perezida Kagame Paul yatangije iyi nama

Perezida Kagame yavuze ko mbere ya COVID-19, umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu wari uri ku gipimo gishimishije, akavuga ko hakenewe gushyira hamwe mu guhanga n’ibi bibazo.

Yagize ati “Umugabane wa Afurika ugomba kwishakamo amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere; ariko bakibanda ku rwego rw’ubuzima.”

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko uru rugendo rwo kugera ku cyerekezo cy’iterambere rirambye cyo muri 2030 na 2063 bitoroshye.

Berekana ko 17% y’Ibihugu byo muri Afurika bishobora kwisanga mu muzigo w’amadeni ndetse ngo 5% yabyo byamaze kugaragaza ko bitagishoboye kwishyura amadeni y’amahanga.

Iyi nama yabereye mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru