Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

radiotv10by radiotv10
28/11/2025
in MU RWANDA
0
Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza imbere kurusha kujya gusengera mu nsengero, kuko amadini nta ruhare agira mu mibereho y’abantu no mu gukemura ibibazo byugarije abantu.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku kibazo cy’insengero zafunzwe kuko hari ibyo zitujuje, zikaba zarabikosoye, none zikaba zigitegereje gufungurirwa.

Bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero afite izo nsengero zafunzwe ndetse n’abayobozi babo, bakomeje kwibaza igihe zizafungurirwa, ndetse bagasaba ko igenzura ryakwihutishwa kugira ngo bongere baziteraniremo.

Perezida Kagame yavuze ko impaka z’ifungwa cyangwa ifungurwa ryazo, zitari zikwiye kugira umwanya munini mu biganiro by’abantu, ahubwo ko bari bakwiye kwerecyeza ibitekerezo byabo ku byabateza imbere.

Ati “Iyo biba njye nta rusengero na rumwe nafungura […] na zo ziratanga akazi se? Abenshi baba mu kwiba. Njye ibyo mbona huzuyemo ububandi gusa, kurwana n’ababandi buri mu nsengero na byo nta mpuhwe mbifitiye na busa. Ariko mwebwe abakoloni barabarindagije namwe murarindagira.”

Yakomeje agira ati “Ubu twirirwe tuganira ibintu by’insengero, ahubwo mwagiye guhinga, mukorora […] gusenga nushake usengere kuri telefone.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ahubwo hafunguwe insengero nke ugereranyije n’izari zikwiye gufungwa, ariko ko habayemo inyoroshyo kugira ngo abantu babone aho basengera.

Ati “Ahubwo ndetse buriya ni uko dushaka gushyira ibintu mu kuri, tudashaka guhutaza abantu, naho hafunzwe nke.”

Umunyamakuru yakomeje avuga ko hari abakristu bava mu Turere tumwe bakambuka bakajya mu tundi gusengera mu zigifunguye, bigatera umubyigano, Perezida avuga ko ahubwo izo na zo zari zikwiye gufungwa.

Ati “N’aho tuzazifunge ahubwo, aho ziri ubwo tuzazifunga bajye basengera mu rugo rwose, isi senga…Abanyafurika…”

Umukuru w’Igihugu asaba Abanyarwanda gutekereza ibibateza imbere n’Igihugu cyabo, aho guta umwanya wabo batekereza ibyo kujya gusenga, kuko hari ubundi buryo babikora bitabafatiye umwanya muni.

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane mu kiganoro n’abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nineteen =

Previous Post

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Next Post

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.