Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza imbere kurusha kujya gusengera mu nsengero, kuko amadini nta ruhare agira mu mibereho y’abantu no mu gukemura ibibazo byugarije abantu.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe ku kibazo cy’insengero zafunzwe kuko hari ibyo zitujuje, zikaba zarabikosoye, none zikaba zigitegereje gufungurirwa.
Bamwe mu bayoboke b’amadini n’amatorero afite izo nsengero zafunzwe ndetse n’abayobozi babo, bakomeje kwibaza igihe zizafungurirwa, ndetse bagasaba ko igenzura ryakwihutishwa kugira ngo bongere baziteraniremo.
Perezida Kagame yavuze ko impaka z’ifungwa cyangwa ifungurwa ryazo, zitari zikwiye kugira umwanya munini mu biganiro by’abantu, ahubwo ko bari bakwiye kwerecyeza ibitekerezo byabo ku byabateza imbere.
Ati “Iyo biba njye nta rusengero na rumwe nafungura […] na zo ziratanga akazi se? Abenshi baba mu kwiba. Njye ibyo mbona huzuyemo ububandi gusa, kurwana n’ababandi buri mu nsengero na byo nta mpuhwe mbifitiye na busa. Ariko mwebwe abakoloni barabarindagije namwe murarindagira.”
Yakomeje agira ati “Ubu twirirwe tuganira ibintu by’insengero, ahubwo mwagiye guhinga, mukorora […] gusenga nushake usengere kuri telefone.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ahubwo hafunguwe insengero nke ugereranyije n’izari zikwiye gufungwa, ariko ko habayemo inyoroshyo kugira ngo abantu babone aho basengera.
Ati “Ahubwo ndetse buriya ni uko dushaka gushyira ibintu mu kuri, tudashaka guhutaza abantu, naho hafunzwe nke.”
Umunyamakuru yakomeje avuga ko hari abakristu bava mu Turere tumwe bakambuka bakajya mu tundi gusengera mu zigifunguye, bigatera umubyigano, Perezida avuga ko ahubwo izo na zo zari zikwiye gufungwa.
Ati “N’aho tuzazifunge ahubwo, aho ziri ubwo tuzazifunga bajye basengera mu rugo rwose, isi senga…Abanyafurika…”
Umukuru w’Igihugu asaba Abanyarwanda gutekereza ibibateza imbere n’Igihugu cyabo, aho guta umwanya wabo batekereza ibyo kujya gusenga, kuko hari ubundi buryo babikora bitabafatiye umwanya muni.

RADIOTV10








