Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in MU RWANDA
0
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akanaba Ambasaderi muri Ghana, yitabye Imana azize uburwayi.

Nyakwigendera Aissa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Somalia, byatangaje ko Perezida w’iki Gihugu, yagaragaje agahinda k’urupfu rwa nyakwigendera.

Ubutumwa bwatanzwe na Perezida ya Somalia, bugira buti “Nyakubahwa Hassan Sheikh Mohamud ababajwe cyane n’urupfu rwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (UNSOS).”

Bukomeza buvuga ko “Imiyoborere y’intangarugero n’umuhate byarangaga Dr. Kacyira byagize uruhare rukomeje mu kuzanira ituze n’iterambere Somalia.”

Perezida wa Somalia kandi yaboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Dr Aissa Kirabo Kacyira yamenyekanye cyane ubwo yari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yayoboye kuva muri 2006 kugeza muri 2011, nyuma yaho aza kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Uyu munyapolitiki wanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuba Mayor w’Umujyi wa Kigali, yanabaye Umudipolomate, aho muri 2020 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, ndetse no mu bindi Bihugu byo muri kariya karere nka Liberia, Togo, Côte d’Ivoire, Benin na Sierra Leone.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + eighteen =

Previous Post

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

Next Post

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n'intego ihari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.