Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze uwitwa Jean d’Amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi, nyuma yuko babaga bahuriye muri group ya WhatsApp yitwa ‘shaka umukunzi’.
Uyu witwa Habarurema Jean D’amour uri mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.
RIB ivuga ko “Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranweho, yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye.”
Ikomeza ivuga ko “Uyu igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye Shyorongi.”
Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi yaho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.
Habarurema Jean D’amour yafatwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure, hakaba hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.
Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera.
RIB yaboneyeho ishimira abatanze amakuru kugira ngo uyu mugabo afatwe, yaboneyeho no kuburira n’undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.
Iti “Irakomeza kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.”
Uyu mugabo afashwe hashize iminsi micye hari umukobwa ugiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Muhima nyuma yuko yari yakomerekejwe n’umuntu wari wamujyanye mu ishyamba ry’i Shyorongi wari wamutumijeho mu Ntara ngo aze ajye kumurangira akazi.
Uyu mukobwa n’ubundi wavugaga ko yari yahuye n’umuntu muri group ya WhatsApp akamwizeza kuzamushakira akazi, yavuze ko yavuye mu Ntara y’Amajyepfo abanje koherezwa itike y’urugendo, yagera Nyabugogo akavugana n’uwo yitaga boss, akamubwira ko hari undi musore ugiye kuza kumufata Nyabugogo ubundi bakajyana i Shyorongi.
Yavuze ko uwo musore bageze ahantu hari ishyamba, akamubwira ko afashwe n’umutima akaryama, ubundi agahita azamura icyuma amubwira ko agomba kumuha ibyo yari afite byose ndetse ko bagomba gusambana, akaba ari bwo yamuteye icyuma akamukomeresa ahantu hanyuranye harimo ku kiganza.
RADIOTV10









