Friday, August 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season ) wa 2025-2026.

Al Merreikh yageze mu Rwanda ahagana saa 17h00, ikazahamara iminsi 20 ikina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.

Amakipe azahura nayo ntaramenyekana, ariko izajya yitoreza kuri stade Amahoro no kuri Kigali Pele Stadium.

Si ubwa mbere iyi kipe ije kwitegurira mu Rwanda, kuko no muri pre-season y’umwaka ushize ariho yiteguriye.

Iyi kipe iba mu buhungiro igakina shampiyona ya Mauritania, kubera intambara yo muri Sudan , ibaye iya kane mu kwezi kumwe ije gukorera pre-season mu Rwanda.

Ku ikubitiro haje Yanga SC yo muri Tanzania yitabiriye Rayon Day, ubwo yatsindaga Rayon Sports FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Ikipe ya kabiri yageze mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kanama ni Power Dynamos yo muri Zambia yatsinzwe na APR FC ibitego bibiri ku busa.

Azam FC nayo yo muri Tanzania yitabiriye irushanwa “Inkera y’abahizi” ryari ryateguwe na APR FC , rikaza kwegukanwa na Police FC.

Ikipe ya 5 itegerejwe i Kigali ni Vipers FC yo muri Uganda biteganyijwe ko izakina na Gorilla FC.

Ni ubwa mbere, amakipe 5 yisanze i Kigali yashimye kuhakorera pre-season husa atari irushanwa rizwi.

Nta gushidikanya ko Aya makipe ashima uko yakirwa mu Rwanda, bikiyongera ku bikorwa remezo nka Stade Amahoro na Kigali Pele zose zemewe na CAF.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 14 =

Previous Post

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Next Post

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Related Posts

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

by radiotv10
28/08/2025
0

Mu mikino Nyafurika y’ijonjora ry’ibanze CAF Champions League, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramids FC yo...

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

by radiotv10
26/08/2025
0

Abakinnyi Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, ntibaje muri 27...

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

by radiotv10
23/08/2025
0

Ikipe ya APR FC imaze gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa yateguye ryiswe ‘Inkera y'Abahizi’, bituma abiganjemo abakunzi bayo batangira kugira...

Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya

Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya

by radiotv10
22/08/2025
0

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali wananyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR yanabereye Kapiteni, yamaze gusinyira...

IZIHERUKA

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa
AMAHANGA

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

by radiotv10
28/08/2025
0

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

28/08/2025
APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

28/08/2025
Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

28/08/2025
Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

28/08/2025
Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

28/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.