Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi

radiotv10by radiotv10
06/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amafaranga y’insimburamubyizi yateje sakwesakwe ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi
Share on FacebookShare on Twitter

Ku munsi wa nyuma w’ibiganiro by’i Nairobi hagati ya Guverinoma ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro, havutse kidobya ishingiye ku mafaranga y’insimburamubyizi yemerewe ababyitabiriye banze kwitabira umuhango wo gusoza ibi biganiro batayahawe, bituma iki gikorwa gisubikwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, byari biteganyijwe ko i Nairobi muri Kenya haba umuhango wo gusoza ibi biganiro by’icyiciro cya gatatu bimaze iminsi irindwi bihuje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro.

Gusa uyu muhango ntiwabaye kuko wimuriwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 nyuma yuko havutse kidobya ishingiye ku mafaranga.

Abahagarariye imwe mu mitwe yitwaje intwaro, banze kwitabira uyu muhango kubera kudahabwa ayo mafaranga y’agahimbazamusyi bemerewe.

Radio Okapi ivuga ko abahagarariye iyi mitwe babanje guhurira mu mbuga ya Hoteli ya Safari Park Hotel aharimo habera ibi biganiro, bakemeranya kutitabira uyu muhango.

Bamwe bavugaga ko nta n’urumiya bahawe mu gihe abandi bavugaga ko bahawe amadorali 300 na yo bavuga ko adahagije, bituma bahaguruka barigendera.

Iyi nkuru yaje kugera kuri Uhuru Kenyatta washyizweho nk’umuhuza wari mu yindi nama yari ihuje imiryango itari iya Leta, agahita yihutira kuza kureba iby’iki kibazo cyari kivutse.

Uhuru Kenyatta yababajwe no kuba aya mafaranga yagombaga guhabwa aba bantu batayahawe, ati “Njyewe ubwanjye ndi umwe mu bashakishije aya mafaranga. Kandi aya mafaranga si ayanyu. Ni amafaranga yo kudufasha kugarura amahoro muri DRC.”

Yakomeje avuga ko abari kuzana ibi bibazo, bari gukinisha amahoro kandi adakinishwa, asaba abanze gutanga ayo mafaranga kuyazana mu maguru mashya agahabwa abo yagenewe cyangwa se agasopanyiriza aba banze kuyabaha.

Ati “Bitabaye ibyo njewe ntakibazo mfite kuba nahaguruka nkabwira Isi yose ko batazongera guha amafaranga aba bantu mu gihe batabashije gushyira ku murongo ibintu cyangwa badashoboye kudufasha kugana imbere mu nzira nziza.”

Uhuru Kenyatta yahise atangaza ko umuhango wo gusoza ibi biganiro wimurirwa kuri uyu wa Kabiri ndetse yizeza abatari bahawe amafaranga bemerewe ko ikibazo cyabo gikemuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + sixteen =

Previous Post

Hafashwe icyemezo gitunguranye nyuma yuko umuhanzi ukomeye atamaje abari bamutumiye mu Rwanda

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda wifuza kuba Umudepite muri EALA ntiyarenze umutaru

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda wifuza kuba Umudepite muri EALA ntiyarenze umutaru

Uwitabiriye Miss Rwanda wifuza kuba Umudepite muri EALA ntiyarenze umutaru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.