Banki Nkuru y’Igihugu itangaza ko umutungo wose w’amabanki mu Rwanda wiyongereyeho 18,8% kuko wavuye kuri Miliyari 4 624 Frw wariho muri Kamena 2021 ugera kuri Miliyari 5 492 Frw muri Kamena 2022.
Byatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma y’inama ngarukagihembwe ya komite ishinzwe kubungabunga ubudahangarwa bw’urwego rw’Imari yateranye mu cyumweru gishize tariki 09 Kanama 2022.
Iyi nama yagaragaje ko umutungo bwite w’urwego rw’Imari wazamutse ku kigero cya 17%, uva kuri Miliyari 6 914 Frw wariho muri Kamena 2021, ugera kuri Miliyari 8 102 Frw muri Kamena 2022.
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi ivuga ko no mu rwego rw’amabanki, umutungo wose wiyongereyeho 18,8% aho muri Kamena 2022 wageze kuri Miliyari 5 492 Frw uvuye kuri Miliyari 4 624 Frw wariho muri Kamena 2021.
Iyi Banki ikuriye izindi mu Rwanda ikomeza igaragaza icyatumye uyu mutungo w’urwego rw’amabanki uzamuka, iti “Iri zamuka ry’umutungo bwite mu rwego rw’amabanki ryatewe ahanini n’ukwiyongera kw’amafaranga abitswa n’abakiliya yazamutse ku kigero cya 19% naho imari shingiro yiyongeraho 15%.”
Iyi komite ishinzwe kubungabunga ubudahangarwa bw’urwego rw’Imari ivuga kandi ko umutungo wose mu bigo by’imari iciriritse bigenzurwa na BNR wazamutse ku kigero cya 23 % kuko wavuye kuri Miliyari 386 Frw wariho muri Kamena 2021 ukagera kuri Miliyari 473 Frw muri Kamena 2022.
No mu rwego rw’ibigo by’ubwishingizi, umutungo bwite wazamutse ku kigero cya 17 % aho muri Kamena 2022 wageze kuri Miliyari 748 Frw uvuye kuri Miliyari 638 Frw wariho muri Kamena 2021.
Ubuyobozi bwa BNR bugira buti “Ukwiyongera k’umutungo bwite w’urwego rw’imari bigaragaza uruhare rukomeye uru rwego rukomeza kugira ku izamuka n’iterambere ry’ubukungu bigaragazwa n’ijanisha ry’umutungo wose w’urwego rw’imari rigeze kuri 70,9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu ugereranyije na 40% ryariho mu myaka icumi ishize.”
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ingorane ku rwego rw’imari zagabanutse ariko ko ibyaruhungabanya bigihari, itangaza ko muri Kamena 2022 inguzanyo zitishyurwa neza mu rwego rw’amabanki no mu bigo by’imari iciriritse zageze kuri Miliyari 166 Frw zivuye kuri miliyari 179 Frw zariho muri Kamena 2021.
RADIOTV10