Ray Parlour na Robert Pires bakiniye ikipe ikomeye ku Isi ya Arsenal, bamaze iminsi bari mu Rwanda, bakomeje kuhagirira ibihe byiza aho batembereye ibice nyaburanga byo muri iki Gihugu cy’imisozi 1 000.
Aba banyabigwi, bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, bahabwa ikaze n’inzego zishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda.
Bahise berecyeza mu Ntara y’Iburengerazuba aho bagombaga gutembera bimwe mu bice nyaburanga byo muri iyi Ntara birimo Ikiyaga cya Kivu ndetse no muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, hakomeje kugaragara amafoto y’aba banyabigwi muri ruhago y’isi, bari gutembera muri ibi bice bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda.
Kuri Twitter ya Visit Rwanda, hagaragara amafoto ya Robert Pires na Ray Parlour bari gutembera muri Nyungwe aho banagendeye ku kiraro cyo mu kirere (Canopy) bigaragara ko bishimiye ibihe byiza bari kugirira mu Rwanda.
RADIOTV10