Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida mushya wa Nigeria

radiotv10by radiotv10
29/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida mushya wa Nigeria
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye irahira ry’Umukuru w’Igihugu wa Nigeria mushya, Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 uherutse gutorerwa kuyobora iki Gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu, ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023, ryabereye ahitwa Eagles Square mu murwa Mukuru w’iki Gihugu cya Nigeria, i Abuja.

Uyu muhango kandi wari urimo Muhammadu Buhari wayoboraga Nigeria, akaba akorewe mu ngata n’uyu mukambwe Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 y’amavuko.

Bola Ahmed Tinubu watorewe kuyobora iki Gihugu kiri mu bya mbere bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, yasezeranyije ko azakomeza kuzamura ubukungu bw’iki Gihugu, abanje kwihutira gukura mu nzira ibibazo bibyugarije.

Mu ijambo rye, amaze kurahira kandi, yashimiye abamushyigikiye n’abataramushyigikiye, abasaba kuzakorera hamwe nk’abakorera Igihugu cyabo.

Yagize ati “Abataranshyigikiye, ndabasaba kutazantererana muri iki gihe twinjiyemo cyo gukora ibishoboka ngo tuzamure iterambere ry’Igihugu, tubikesha gukorera hamwe.”

Bola Tinubu, warahiriye kuyobora Nigeria, wari umukandinda w’ishyaka, All Progressive Congress (APC), ryari risanzwe ku butegetsi, yatorewe kuyobora iki Gihugu, ku majwi angana Miliyoni 8.8 y’abaturage, mu gihe uwaje amukurikiye ari Atiku Abubakar wo mu ishyaka rya Peoples Democratic Party (PDP), we wagize amajwi Miliyoni 6.9.

Perezida Kagame aramukanya na Buhari warangije manda ze muri Nigeria
Perezida mushya wa Nigeria na Madamu
Buhari yamwifurije ishya n’ihirwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Andi makuru acukumbuye ku wafungiwe kwiyita Yezu agafungurwa ku mpamvu yatunguye benshi

Next Post

Kizigenza mu ikipe y’ibigwi muri Espagne ashobora kuyigezaho inkuru yayirya mu matwi

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kizigenza mu ikipe y’ibigwi muri Espagne ashobora kuyigezaho inkuru yayirya mu matwi

Kizigenza mu ikipe y’ibigwi muri Espagne ashobora kuyigezaho inkuru yayirya mu matwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.