Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yageze muri iki Gihugu, yakirwa na mugenzi we Hakainde Hichilema.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yageze mu Murwa mukuru w’Ubukerarugendo muri Zambia i Livingstone aho agiye mu ruzinduko rw’akazi.
Perezidansi y’u Rwanda ikomeza igira iti “Yakiriwe na mugenzi we wa Zambia Perezida Hakainde Hichilema.”
Perezida Hakainde Hichilema na we yatangaje ko yakiriye byimazeyo Perezida Paul Kagame ugiye mu Gihugu cye mu ruzinduko rw’akazi, yanditse mu Kinyarwanda kuri Twitter agira ati “ Murakaza neza.” Ubundi akomeza no mu rurimi rukoreshwa muri Zambia no mu cyongereza avuga ko bishimiye kwakira Nyakubahwa Paul Kagame.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema baza kugirana ikiganiro kihariye ubundi bakayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.
Amasezerano ateganyijwe gusinywa, arimo ay’imikoranire y’ibigo by’Imisoro n’amahoro ku mpande z’Ibihugu byombi, arebana n’iby’abinjira n’abasokoka, mu buzima no mu ishoramari ndetse no mu buhinzi.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bazasura ibikorwa nyaburanga biri muri aka gace birimo Pariki y’Igihugu cya Zambia.
RADIOTV10