Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye gushyigikira umwana wabo, Ian Kagame wasoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare ryo mu Bwongereza.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 ku cyicaro cy’ishuri rya Gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu itangazo ryabyo, byatangaje ko uyu muhango witabiriye na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, aho umuhungu wabo akaba ubuheture mu bana babo Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Aya makuru kandi yanatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo bwasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.
Iri tangazo ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryavugaga ko Ian Kagame yarangirije rimwe n’abandi banyarwanda babiri.
Yaba Ian Kagame ndetse n’abo babiri; Park Udahemuka na David Nsengiyumva bose barangije muri iri shuri rifite ibigwi, habawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Gusoza amasomo kwa Sous Lieutenant Ian Kagame byari bimaze iminsi bigarukwaho na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukunze kwita Perezida Paul Kagame “my uncle” [Data wacu].
Mu butumwa yari yanyujije kuri Twitter mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, Muhoozi yari agize ati “Reka nshimibire murumuna wanje, Ofisiye Ian Kagame wenda gusozanya umuhate amasomo muri Sandhurst.”
Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, na bwo yari yabigarutseho mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri Twitter, aho yari yagize ati “Ofisiye witegura kwinjira mu Gisirikare Ian Kagame, nkwifurije kugubwa neza muri Sandhurst. Komera kandi ugire amagara mazima kandi ntuhagire ugutera igihunga.”
Iri shuri rya Gisirikare rirangijemo Ian Kagame, ryanyuzemo abanyabigwi bakomeye ku Isi barimo ibikomangoma bibiri by’Ubwami bw’u Bwongereza, Prince Willian na Prince Harry b’Igikomangoma Prince Charles uherutse kuza mu Rwanda.
Iri shuri kandi ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.
RADIOTV10