• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

AMAFOTO: Sogongera ku bwiza bwa Hoteli y’ubwato izanye ikirungo mu byiza by’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAFOTO: Sogongera ku bwiza bwa Hoteli y’ubwato izanye ikirungo mu byiza by’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato burimo Hoteli y’inyenyeri eshanu bureremba mu Kiyaga cya Kivu, iherutse gutangira kwakira abakiliya, bazajya babasha gutembera bareba ibyiza by’iki Kiyaga n’ibitatse u Rwanda, banahabwa serivisi zisanzwe zitangirwa muri Hoteli ziyubashye.

Ubu bwato bwiswe Mantis Kivu Queen Uburanga, burimo hoteli ifite ibyumba 10, abantu bashobora kuraramo, birimo buri kimwe cyose kiba kiri muri hoteli zigezweho.

Uretse ibyumba 10, ubu bwato bunafite ubwogero (Piscine), Resitora, akabari ndetse no ku ibaraza aho abantu bazajya bicara bareba ibyiza by’Ikiyaga n’ubwiza bw’u Rwanda.

Ubu bwato burimo hoteli igenzurwa n’ikigo cy’Abafaransa cya Accor Group, kizobereye mu byo gucunga amahoteri ku Mugabane w’u Burayi, bwubatswe na kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ya AfriNest.

Ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen Uburanga, bwasogongeje abantu ubwiza bw’iyi hoteli, mu butumwa bwanyujije kuri X, bunaherekejwe n’amafoto ya bimwe mu bice by’iyi hoteli.

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli bwagize buti “Ubwiza buradukikije. Hamwe na Kivu Queen, buri mwanya uba uwo kwishimira ubwiza bw’Igihugu cy’agatangaza tubamo.”

Inzobere mu byiza nk’amahoteli, Umunyamerikakazi Tiffany Dowd mu butumwa yanyujije kuri X, na we yashimye iyi hoteli muri ubu bwato buzajya butembera mu Kiyaga cya Kivu.

Yagize ati “Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato bwa mbere bwiza buri mu Kiyaga cya Kivu mu Rwanda, bwafunguwe ku mugaragaro.”

Uyu Munyamerikakazi yakomeje avuga ko abazajya bagenda muri ubu bwato, bazajya banagira amahirwe yo kubasha kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Ubwato burimo iyi hoteli buri mu Kiyaga cya Kivu
Ababurimo bazajya babasha kwihera ijisho ibyia bitatse u Rwanda

Ibyumba byabwo biteye amabengeza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − three =

Previous Post

Impanuka ikomeye ya Bisi yari itwaye abakinnyi yatumye hahagarikwa imikino mu Gihugu hose

Next Post

Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.