Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri Huriro ritarekura uyu Mujyi, aho bambaye impuzankano yabugenewe yambarwa n’abapolisi mu gihe cy’imyigaragambyo.

Ni imyigaragambyo yadutse mu gitonso cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, aho abayitabiriye muri uyu Mujyi wa Goma, bagenzwa n’ingingo ebyiri; bamagana ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ko AFC/M23 igomba kurekura ibice yafashe, ndetse no kwamagana kuba iri Huriro riherutse kurekura umujyi wa Uvira wari umaze iminsi 10 ubohowe.

Abanyekongo bitabiriye iyi myigaragambyo, bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa burimo ubwo bavuga ko “badashaka ko FARDC n’abambari bayo bagaruka”, ndetse banavuga ko batifuza ko “AFC/M23 igenda.”

Bavuga kandi ko kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma, imibereho yabo yahindutse, bakabona amahoro, ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, n’amazi meza, bikabageraho.

Abapolisi ba AFC/M23 bagiye kurindira umutekano aba baturage no gukumira ko hari ibyo bakwangiza, bambaye mu buryo bumenyerewe ku bapolisi b’Ibihugu byateye imbere, aho bambaye ibishobora kubarinda mu gihe basagariwe n’abaturage.

Abaturage basaba ko AFC/M23 itabasiga

Abayobozi muri Polisi ya AFC/M23 na bo baje kureba uko byifashe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 9 =

Previous Post

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Next Post

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Related Posts

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.