Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kanama 2021 nibwo Lionel Messi yageze muri Paris Saint Germain mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, ikipe yasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.
Messi w’imyaka 34 yageze muri PSG ahita ahabwa nimero 30 izamuranga ku myambaro azajya akoresha muri iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona 2020-2021.
Lionel Messi yahawe miliyoni 25 z’amayero nk’amafaranga yo kwinjira mu ikipe (signing-on fee), ikipe yagezemo avuye muri Barcelona yagezemo mu 2003 akiri umwana.
Lionel Messi agiye muri PSG asangayo abakinnyi bakomeye barimo; Kylian Mbappe na Neymar (babanye muri FC Barcelona). Messi abitse Ballon d’Or esheshatu (2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019).
Lionel Messi asuhuza abafana ba PSG ubwo yari ageze i Paris mu Bufaransa
Messi ubwo yari mu mujyi wa Paris atemberezwa
Messi ku byapa bya PSG mbere gato yo gusinya
Lionel Messi akora ibizamini by’ubuzima
Lionel Messi bamwinjiza mur sitade Parc de Prince
Messi ageze mu rwambariro rwa PSG ahari imyenda azajya akoresha
Lionel Messi amaze kwambara imyenda asigaye inkweto
Lionel Messi asesekara mu kibuga cya PSG
Lionel Messi hagati mu kibuga cya PSG ahagaze ku mupira
Lionel Messi yinjira mu kibuga agaragaza nimero azajya akoresha mu kibuga
Lionel Messi akorakora umwambaro we ngo awumve neza
Lionel Messi w’imyaka 34 azajya arangwa na nimero 30
Lionel Messi (iburyo) asinya amasezerano muri PSG
PHOTOS: PSG