• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi

radiotv10by radiotv10
09/07/2024
in SIPORO
0
AMAGARE: Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa rikurikirwa na benshi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Eritrea, Biniam Girmay, uherutse kuba umukinnyi mu mukino w’amagare wa mbere w’Umwirabura wegukanye agace (Etape) mu isiganwa rikomeye ku Isi rya Tour de France, yongeye gutwara akandi gace.

Biniam Girmay yari yegukanye agace ka gatatu ka Tour de France kakinwe tariki 01 Nyakanga 2024, ahita yandika amateka yo kuba abaye umwirabura wa mbere wari wegukanye Etape muri iri rushanwa rikomeye ku Isi mu mukino w’amagare.

Uyu Munya-Eritrea yongeye kwandika amateka, ubwo yasubiragamo amateka nk’ayo yo kwegukana agace muri Tour de France, atwara agace ka munani.

Ni agace yatwaye akoresheje ingufu nyinshi kuko kasorejwe ahantu hazamuka, agacika abo bari kumwe mu gikundi, ibizwi nka sprint, ubundi akandagiza ipine bwa mbere ku murongo basorejeho aka gace ka munani.

Nyuma yo gutwara aka gace ka munani kakaba aka kabiri atwaye muri Tour de France 2024, uyu Munya-Eritrea yongeye kwandika amateka, yo kuba uretse kuba ari uwa mbere w’umwirabura wegukanye Etape muri Tour de France, anabaye uwa mbere utwaye uduce tubiri  mu isiganwa rimwe w’umwirabura.

Uyu Munya-Eritrea kandi ubwo yegukana aka gace, ni na we wari uyoboye abandi mu manota yo guterera aho yambaye umwambaro w’icyatsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 2 =

Previous Post

Dr.Habineza yasezeranyije Abanyabugesera ko natorerwa kuyobora u Rwanza azabakora umuhanda wifuzwa na benshi

Next Post

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Liberia: Hasobanuwe icyatumye Perezida afata icyemezo cyo kugabanyaho 40% ku mushahara we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.