Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amagare: Uhiriwe arahiriwe yegukana umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri

radiotv10by radiotv10
24/03/2022
in SIPORO
0
Amagare: Uhiriwe arahiriwe yegukana umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri aho yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Uhiriwe Byiza Renus yegukanye uyu mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23 y’amavuko, yatumye ibendera ry’u Rwanda ryongera kuzamuka ndetse hanaririmbwa Rwanda Nziza.

Byisa Renus wasiganwe uyu munsi, yakinnye mu gace k’ibilometero 44.4, aho yasiganwe hamwe n’abandi bakinnyi  bagera muri 26 barimo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.

Uhiriwe Byiza Renus yahagurutse aho batangiriye aka gace saa tanu na makumyabiri n’ibiri (11:22’) za hano i Kigali mu Rwanda mu gihe Nsengimana Jean Bosco we yahagurutse saa 11h42′.

Naho mu cyiciro cy’abakuru b’igitsinagabo, Nsengiyumva Jean Bosco na we yegukanye Umudari w’Umuringa aho yabaye uwa gatatu nyuma y’Umunyafurika y’Epfo Basson GUSTAV wegukanye umwanya wa mbere ndetse n’Umunya-Eritrea Mulubrhan Henok wabaye uwa kabiri.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 b’igitsinagore, nta Munyarwandakazi wabashije kwegukana umudari ariko bobiri baje mu icumi ba mbere aho Nzayisenga Valentine yaje ku mwanya wa gatandatu naho Tuyishime Jacqueline akaba uwa karindwi.

Uhiriwe Byiza Renus wanigaragaje muri Tour du Rwanda iheruka kubera mu Rwanda, yajyanye n’abandi Banyarwanda icyenda (9) muri iyi Shamiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri aho bahagurutse mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki 19 Werurwe 2022.

Aba bakinnyi 10, barimo batandatu b’abahungu ari Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco, Mugisha Moise na Muhoza Eric, bose baherukaga kwitabira iri rushanwa rya Tour du Rwanda ndetse na Ndayisenga Bonheur uzakina mu ngimbi.

Bajyanjye na bashiki babo ari bo Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline, Ingabire Diane na Uwera Aline ndetse n’umutoza Sempoma Felix.

Yegukanye umwanya wa mbere
Rwanda nziza yaririmbwe
Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa gatatu mu bagabo bakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 19 =

Previous Post

Umupadiri w’Umunyarwanda uzwiho kurapa yasohoye indirimbo ahogozanyamo n’umuzungukazi mu Kinyarwanda

Next Post

Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi

Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.